Kigali

Sugira Ernest yatangaje ikintu kiri gutuma adasinzira muri iyi minsi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 July 2019 Yasuwe: 3536

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC,Sugira Ernest yatangaje ko muri iyi minsi atishimye kubera ukuntu yabuze ibitego muri iyi mikino ya CECAFA kandi amaze gukina imikino 3 yose iyi kipe yakinnye.



Sugira wananiwe gutsinda igitego muri 4-0 APR FC yatsinze Heegan yo muri Somalia, yabwiye abanyamakuru ko muri iyi minsi atishimye kubera ko yabuze ibitego kandi ari rutahizamu gusa ngo ari gukora cyane kugira ngo asubire mu bihe byiza.

Yagize ati “ Ntabwo nishimye muri make, nicyo navuga bitewe n’uko nka rutahizamu arangwa no gutsinda ariko imikino 3 irangiye ntatsinze ariko nanone ntabwo nakwishyiraho igitutu bitewe n’uko nari maze hafi imyaka 3 ntakina. Kuva navunika 2017 kugeza uno munsi nibwo navuga ko ntangiye gukina iminota 90 yuzuye.

Kuba ntaratsinda, cyangwa kubona izamu ni ibintu byumvikana kuko sharpness y’imbere y’izamu yaratakaye,ndimo kongera kugerageza kuyigarura.Kuba ubuzima ari buzima, n’ibindi bizagenda biza."

Sugira Ernest wavunitse nyuma y’igihe gito amaze gusinyira APR FC bigatuma amara umwaka adakina, yavuze ko afite amahirwe yo kuba atozwa na Jimmy Mulisa na we wahoze akina ari rutahizamu,umufasha kugerageza kuzamura urwego rwe.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Murenzi Abdallah yamaze impaka abamubajije igikunzwe cyane hagati ya Rayon...

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare,Murenzi...
28 February 2020 Yasuwe: 4676 0

Kylian Mbappe yahishuye ikintu gisekeje yabajije Zidane ubwo bahuraga bwa...

Rutahizamu wa PSG, Kylian Mbappe yatangaje ko yahuye bwa mbere n’umutoza wa...
28 February 2020 Yasuwe: 3375 0

Restrepo Jhonatan Valencia yegukanye agace ka 3 muri Tour du Rwanda...

Agace ka Gatandatu bavaga I Musanze berekeza I Muhanga ariko banyuze mu...
28 February 2020 Yasuwe: 1647 0

Arsenal yasezerewe rugikubita muri Europa League Manchester United iha...

Mu mukino w’iminota 120,Arsenal yongeye gutenguha cyane abakunzi bayo...
28 February 2020 Yasuwe: 2163 0

Micheal Sarpong yagarutse mu Rwanda afite inyogosho idasanzwe...

Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports FC itangarije ko rutahizamu wayo ukomoka...
27 February 2020 Yasuwe: 5962 1

#TdRwanda: Restrepo yongeye gutwara agace mu irushanwa ry’uyu...

Umunya Colombia,Jhonatan Restrepo yongeye guca mu rihumye abo bahanganye...
27 February 2020 Yasuwe: 2087 0