Kigali

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri APR FC

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 21 October 2019 Yasuwe: 2628

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago muri rusange kubera ukuntu akomeje guheka ikipe y’igihugu Amavubi,yavuze ko atisanga neza mu ikipe ya APR FC yari amaze imikino 2 atagaragara muri 18 kandi ari muzima.



Rutahizamu Sugira Ernest yabwiye abanyamakuru kuwa Gatandatu ko atarisanga mu ikipe ya APR FC nkuko bimeze mu Mavubi ariko avuga ko nta byinshi yabivugaho kuko ngo ubwo yaherukaga kuvuga kuri iyi kipe ubushize byamugizeho ingaruka mbi.

Sugira yagize ati “Iki kibazo gikunda kunteranya n’ikipe yange… ubushize narabisobanuye bimbera bibi ntabwo nshaka kubivugaho byinshi.

Ikipe y’igihugu itandukanye n’ikipe isanzwe. Buri muntu agira aho yisanga. Wenda ntabwo bampora ko “gukunda igihugu” bindimo. Ikipe y’igihugu ni yo nisangamo cyane ubwo n’ahandi bizagenda biza”.

Sugira w’imyaka 28 amaze gutsindira APR FC igitego kimwe muri shampiyona kuva yayigeramo muri 2017 gusa kutitwara neza kwe byatewe n’imvune ikomeye yagize ituma amara umwaka adakina agarutse yimwa amahirwe n’abatoza.

Umutoza mushya wa APR FC,Adil Mohamed, ntabwo yiyumvamo Sugira bitewe n’uko atisanga mu mikinishirize ye ari nayo mpamvu yatumye amukura mu bakinnyi 18 mu mikino 2 iheruka irimo uwa Bugesera FC n’uwa Etincelles FC.

Rutahizamu Sugira umaze gutsinda ibitego 3 mu mikino 4 Amavubi aheruka gukina,yishyiriyeho intego yo kuzajya atsindira Amavubi igitego nibura kimwe muri buri mukino azakina.


Sugira aheruka gutsinda igitego muri shampiyona APR FC yahuye na AS Muhanga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rayon Sports yazanye rutahizamu wakinnye igikombe cy’isi U20 anakina mu...

Rayon Sports yatangiye gukoresha igeragezwa rutahizamu Mamady Barry...
6 December 2019 Yasuwe: 2958 0

Aubameyang yagiye mu bwiherero hagati mu mukino bituma abafana ba Arsenal...

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre Emerick-Aubameyang,yateye umujinya abafana ba...
6 December 2019 Yasuwe: 1981 0

kimwe mu bidasanzwe byaranze umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere...

Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (RPL) wasojwe nta...
6 December 2019 Yasuwe: 886 0

Imyigaragambyo y’ikiruhuko cy’izabukuru yahagaritse ubuzima mu...

Imyigaragambyo yabangamiye bikomeye amashuri n’ibijyanye n’ingendo no gutwara...
5 December 2019 Yasuwe: 1140 1

Aline Umutoni wasifuye umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’iya Gicumbi...

Muri uyu mukino wa shampiyona Aline yaherukaga gusifura yarakariwe cyane...
5 December 2019 Yasuwe: 4188 0

Jose Mourinho yavuze ikosa abakinnyi be bakoze bigatuma batsindwa na...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yavuze ko impamvu ikomeye yatumye...
5 December 2019 Yasuwe: 2738 0