skol
fortebet

Tammy Abraham wahushije penaliti ya Chelsea yibasiwe n’abafana bamubwiye ko bazamwica

Yanditswe: Friday 16, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu ukiri muto wa Chelsea FC, Tammy Abraham,wahushije penaliti mu ijoro ryo kuwa Gatatu ubwo iyi kipe yatsindwaga na Liverpool kuri penaliti 5-4,nyuma yo kunganya ibitego 2-2,yakiriye ubutumwa bwinshi bumutuka ko ari umwirabura ndetse bamwe bamubwiye ko bazamwica.

Sponsored Ad

Tammy Abraham yandagajwe bikomeye n’aba bafana bamututse ibitutsi bikomeye ku ruhu ndetse bamubwira ko nibamubona bazamwica.

Abafana ba Chelsea FC barakajwe cyane no kuba uyu rutahizamu atabashije kubafasha kubona igikombe cya mbere cy’uyu mwaka.

Bamwe mu bafana bakoresheje Twitter batuka uyu rutahizamu w’Umwongereza ariko w’Umwirabura baramutuka baramwandagaza ndetse bamubwira ko bazamwica.

Bamwe mu bafana bagiye batuka uyu rutahizamu ibitutsi tutatangaza ariko bigaragaza ko bamwanze bikomeye nyuma yo gutera penaliti ya 5 umunyezamu Adrian wa Liverpool ayikuramo.

Ikipe ya Chelsea yatangiye guhigisha uruhindu bamwe muri aba bafana kugira ngo bafatirwe ibihano gusa bamwe mu bakinnyi batandukanye barimo Marcus Rashford bamwihanganishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa