skol
fortebet

Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports yasinyiye ikipe ya Bugesera FC [YAVUGURUWE]

Yanditswe: Friday 23, Aug 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu Hussein Tchabalala wamenyekanye mu makipe abiri yo mu Rwanda nka Amagaju Fc na Rayon sports yamuzamuye ku rwego rwo hejuru akajya muri Baroka FC,yamaze gusinyira ikipe ya Bugesera FC y’umwaka umwe.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’Umurundi werekeje muri Baroka FC muri Afrika y’epfo ntibimuhire yahise yerekeza muri Ethiopian Coffee yo muri Ethiopia nayo batandukanye asinyira mu ikipe ya Bugesera FC uyu munsi.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mugabo wafashije Rayon Sports kwerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup ubwo yatsindaga ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Costa do Sol yo muri Mozambike,agiye gusinyira Bugesera FC.

Ikipe ya Bugesera FC ikomeje kwiyubaka cyane ariyo mpamvu iri kuganiriza uyu rutahizamu ngo aze kubafasha kunyeganyeza inshundura.

Bivugwa ko ikipe ya AS Kigali na Kiyovu Sports nazo zashakaga gusinyira uyu rutahizamu wari wamaze gusesa amasezerano na Ethiopian Coffee SC yo muri Ethiopia.





Tchabalala wamamaye muri Rayon Sports ashobora gusinyira Bugesera FC

Ibitekerezo

  • Uyumukinnyi ko agiye kurangira vuba?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa