skol
fortebet

#TdRwanda:Restrepo yegukanye agace ka 3 kanyuze muri Nyungwe,Biniam ahita afata umwambaro w’umuhondo

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunya Colombia witwa Restrepo Jhonatan ukinira ikipe ya Androni Giocattoli – Sidermec yo mu Butaliyani ni we wegukanye Agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2020 kavaga Huye kerekeza I Rusizi ku ntera y’ibirometero 142.

Sponsored Ad

Umunsi wa Gatatu wa Tour du Rwanda 2020 watangiye saa9h30 aho abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Huye bagana mu Mujyi wa Rusizi ku ntera y’ibirometero 142. Hahagurutse abakinnyi 75 kuko havuyemo 2 barimo Edwin Avila wa Israel Cycling Team wakoze impanuka ku munsi w’ejo na Eyob Metkel ukinira Terengganu ,warwaye ibicurane .

Rugikubita,Areruya Joseph yahise yataka ava mu gikundi cyarimo Fedorov wari wambaye umwenda w’umuhondo,aza kugisiga amasegonda 26.

Abakinnyi 7 barimo Abanyarwanda nka Munyaneza Didier na Samuel Mugisha bahise biyunga kuri Areruya Joseph bayobora isiganwa ndetse baza gusiga igikundi kinini iminota 4’40”.

Mu ishyamba rya Nyungwe, Samuel Mugisha yahise yataka akurikirwa na Yemane gusa Areruya Joseph nawe yaje kubafata nyuma.

Aba bakinnyi bagiye batakaza imbaraga kugeza ubwo igihe bar basize igikundi cyatangiye kugabanuka ndetse ubuhanga mu kumanuka bwa bamwe mu bakinnyi bari muri iyi Tour du Rwanda bwatumye aba basore babafata bataragera mu mujyi wa Rusizi.

Uwegukanye agace ka Gatatu k’iri rushanwa ni umunya Colombiya witwa Restrepo ukinira ikipe ya Androni) wakoresheje 03h47’39”

Fedorov wari wambaye umwenda w’umuhondo muri iyi minsi ibiri, yawambuwe ubu ufitwe n’umunya Ethiopia witwa Hailu Biniam ukinira Nipo Delko yo mu Bufaransa.

Restrepo wegukanye aka gace ka Huye- Rusizi yavutse ku wa 28 Ugushyingo 1994. Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye Pácora muri Colombia, apima ibiro 73, akaba areshya na metero 1.78.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa