skol
fortebet

Team Rwanda yatwaye imidali 5 muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Wednesday 03, Mar 2021

Sponsored Ad

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku magare,abakinnyi b’u Rwanda barimo Habimana Jean Eric na Mugisha Moise begukanye imidali 5 irimo itatu iya Feza mu gusiganwa ku giti cyabo ndetse n’ingimbi zegukana imidali ya Feza.

Sponsored Ad

Habimana yegukanye uwa Feza abaye uwa kabiri mu gusiganwa n’ibihe umukinnyi asiganwa ku giti cye [Individual Time Trial, ITT] mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23.

Ikipe y’Ingimbi y’u Rwanda yari igizwe na Niyonkuru Samuel na Tuyizere Etienne, yakoze intera y’ibilometero 28. Tuyizere yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri.

Mu bagore, Tuyishimire Jacqueline yegukanye umudali wa Feza naho Ingabire Diane yegukana uw’Umuringa nyuma yo kuza bakurikiranye ku mwanya wa kabiri n’uwa gatatu mu gusiganwa umuntu ku giti cye.Nabo bakoze intera y’ibilometero 28.

Habimana Jean Eric na Mugisha Moïse bahagarariye u Rwanda mu bagabo, basiganwa intera y’ibilometero 42.

Habimana yegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba uwa kabiri mu gusiganwa n’ibihe buri mukinnyi akora ku giti cye [Individual Time Trial, ITT] mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 mu gihe Mugisha yegukanye umudali wa Bronze mu bakuru (Elite).

Ku wa Kabiri, u Rwanda rwari rwegukanye imidali itatu ya Feza ubwo ingimbi, abagabo bakuru n’abagore bakorera hamwe mu makipe mu gusiganwa n’ibihe [Team Time Trial, ITT].Mu minsi 2 gusa u Rwanda rumaze kwegukana imidari 17.

Ku munsi wa gatatu w’iri rushanwa urakinwa ku wa Kane, hazaba gusiganwa intera y’ibilometero 28 ku bahungu n’abakobwa bagize ikipe imwe [Mixed Riley], buri umwe akora ibilometero 14.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa