skol
fortebet

Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 mu gihe Díaz José Manuel yegukanye agace ka nyuma

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2020

Sponsored Ad

Umunya Espagne Díaz José Manuel ukinira ikipe ya Nippo Delko niwe wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2020 kasorejwe mu mujyi wa Kigali, hakinwa intera y’ibilometero 89.3 mu gihe byarangiye Tesfazion Natnael yegukanye Tour du Rwanda 2020 .

Sponsored Ad

Mu gace ka 8 ari nako ka nyuma k’irushanwa, Mugisha Moïse yari yasize abandi amasegonda 18 ariko begereje kugera ku murongo asigwa na Díaz José Manuel wa Nippo Delko One Provence amasegonda 3.

Aka gace karimo umwihariko wo kugira ku dusozi turindwi, ari natwo twinshi tubaye mu gace kamwe mu isiganwa ry’uyu mwaka kihariwe na Taaramäe Rein wakayoboye igihe kinini.

Utu dusozi 7 rwarimo agasozi ka Rebero, Mont Kigali, nako kwa Mutwe twakinwe kabiri. Aka Rebero kajemo inshuro eshatu kuko ari naho hasorejwe isiganwa.

Aka gace kagoye abakinnyi kuko abagera kuri 4 basezeye katarangiye kubera umunaniro.Katangiye ari abakinnyi 66 bo mu makipe 16 yaturutse mu bihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye.

Ibi birometero 89,3 byari bigizwe no kuzenguruka bahereye Kigali Expo Ground-Rwandex-Rond Point Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)-Nyamirambo-SP Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Nyabugigo-Giticyinyoni-Nouvelle route direction Mont Kigali -Norvege-Mont Kigali-Stade Regionale de Nyamirambo-Tapis Rouge-Kimisagara-Mur de Kigali (Chez Mutwe)-Prison 1930-Apacope-Carrefour Yamaha-Kinamba-Route des poida Lourds-Rondpoint Kanogo-Cercle Sportif-Mburabuturo-Gikondo-Montée Pavée-Rebero (Finish Line)+ 1 kuhazenguruka.

Rein Taaramäe yageze ubwo asiga igikundi iminota irenga 4 ariko ku birometero 70 yaje kunanirwa igikundi kiramusatira kugeza ubwo Manizabayo Eric yamuciyeho nawe ayobora isiganwa.

Ku birometero 10 bya nyuma by’agace,Manizabayo na Mugisha batatse bari kumwe na Mein Kent n’abandi ariko aba banyarwanda ntibabashije kwigobotora aba banyamahanga bavuyemo uwitwa

Ku nshuro ya kabiri Tour du Rwanda ikinwa ku kigero cya 2.1,Abanya Eritrea nibo bamaze kuyitwara aho Merhawi Kudus yatwaye iy’ubushize mu gihe uyu mwaka ryatwawe na Tesfazion Natnael w’imyaka 20 waruhije Mugisha Moise wamukurikiye ku rutonde rusange amasegonda 54.

Kuva tariki ya 6 Kanama 2018, nta gace Abanyarwanda baratwara, kuko baheruka aka Mugisha Samuel wegukanyeaka Kigali- Huye muri Tour du Rwanda 2018. Hashize iminsi 573 ni ukuvuga umwaka umwe, amezi atandatu n’iminsi 24.




Uko basiganwe mu gace ka nyuma n’abakinnyi 11 ku rutonde rusange

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa