skol
fortebet

Tottenham yagaruye kizigenza yirereye Gareth Bale

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Tottenham yamaze gutangaza ko yagaruye umunya Wales,Gareth Bale imukuye mu ikipe ya Real Madrid bamugurishijemo mu mwaka wa 2013 akayabo ka miliyoni 86 z’amapawundi.

Sponsored Ad

Bale yaje muri iyi kipe nk’intizanyo aho yahawe nimero 09 gusa ntabwo arahita akina kuko afite imvune yakuye mu ikipe y’igihugu.Yari amaze imyaka 7 muri Real Madrid.

Uyu mukinnyi umaze igihe kinini adakina,agiye guhabwa imyitozo ihagije kugira ngo ajye ku rwego rwiza rwo kuba yakongera kwisanga muri Premier League nkuko yari ameze muri 2012.

Amakuru aravuga ko Bale azagaruka mu kibuga mu Ukwakira ubwo imikino mpuzamahanga y’ibihugu izaba irangiye.

Bale yatangaje ati “Ni byiza cyane kuba ngarutse mu ikipe nubakiyemo izina.Nahoraga ndota kugaruka.Ndashoje,mfite ubushake sinjye uzarota ntangiye gukina.Ndashaka kugaruka mu bihe byiza kandi nizeye ko nzafasha ikipe kwegukana ibikombe.

Nizere ko nzagarura umwuka mwiza wo gutsinda.Ndashaka kugeza ikipe ku rwego rwiza rwo gutwara ibikombe.Kubikora muri Tottenham bizaba ari inzozi zibaye impamo.”

Bale yagereye rimwe muri Tottenham na mugenzi we bakinanaga witwa Sergio Reguilon waguzwe milliyoni 32 z’amapawundi.”

Bale yavuye muri Tottenham muri 2013 aguzwe miliyoni 86 z’amapawundi ariko umubano we na Zidane wabaye mubi cyane bituma abura umwanya wo gukina mu mwaka w’imikino ushize.

Real Maddrid yifuzaga kugabanya umushahara yatangaga kuri Gareth Bale kuko ku cyumweru yamutangagaho ibihumbi 650 by’amapawundi gusa biravugwa ko izajya itanga 50 ku ijana.

Amasezerano ya Bale muri Madrid agomba kurangira muri 2022 gusa kuva shampiyona yagaruka nyuma ya Guma mu rugo yakinnye iminota 100 gusa.

Ikipe ya Tottenham yatsinze Manchester United ku kubona uyu mugabo ukomoka muri Wales.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa