skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yanenze bamwe mu bafana b’Amavubi bakoze igikorwa kigayitse

Yanditswe: Wednesday 11, Sep 2019

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Tuyisenge Jacques yanenze bikomeye bamwe mu bafana b’ikipe y’igihugu Amavubi bavugirije induru myugariro Manzi Thierry ubwo yinjiraga mu kibuga asimbuye Rwatubyaye Abdul mu mukino baraye banyagiyemo Seychelles ibitego 7-0.

Sponsored Ad

Tuyisenge yabwiye abanyamakuru ko anenga bamwe mu bafana bakomereye myugariro Manzi Thierry kubera babitewe n’inzika bamufitiye nyuma yo kuva muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC abibutsa ko iyo baje mu ikipe y’igihugu.

Yagize ati “Ndanenga akantu kamwe bamwe mu bafana.Hari aho Manzi Thierry yinjiye mu kibuga nari ku ruhande rumwe nabo, hari bake numvise bamuvugiriza induru.Ibyo ntitubishaka mu ikipe y’igihugu,ibya clubs tubisige ku ruhande.Dufatanye nk’Abanyarwanda,ibyiza twagezeho tubyishimire twese.”

Tuyisenge yatunze agatoki aba bafana kuko bazanye iby’intambara y’amakipe yabo mu ikipe y’igihugu kandi bidakwiriye,aboneraho kubasaba kujya babireka bagasenyera umugozi umwe mu gushyigikira ikipe y’igihugu.

Ibitekerezo

  • Arioo murasetsa ye yagirango se tubahe impundu?iriya ndahaga hamwe na ngenzi zayo zifite ibifu nk"ibyingurube, muzarya ntimuzahaga cyakora naho mwagiye tuzabatungirayo kuko niyo kipe mukinira itunzwe nimisoro yacu.

    Ariko mwagiye mugira icyinyabupfura koko mukiyubahisha arabona amagambo wanditse kukarubanda ndabyemeye mubafana bareyo nacyinyabupfura mugira koko muzamutuka ariko twe tuzamukunda kandi mbibutse ko badahebwa nimisoroyanyu uzareke gusora uzarebe ko atazahebwa azahebwa ntakabuza bakinyi bikipe yacu APR twe abafana turabakunda cyane nimwite kubyo abanu babavuga mukomeze mutere imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa