skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yatomaguye inkumi yihebeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 19, Dec 2020

Sponsored Ad

skol

Jacques Tuyisenge,Ritahizamu w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi,yateye imitoma inkumi yihebeye ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Tuyisenge Jacques yifurije umukunzi we iyi sabukuru nziza y’amavuko abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram,ubwo yashyiragaho ifoto y’iyi nkumi yihebeye maze ayivugaho amagambo aryohereye ndetse anashimangiza urukundo amukunda.

Aya magambo yarari mu rurimi rw’amahanga yagiraga ati "With all the love I have in me, I am wishing you a very special birthday. You deserve all the best, my precious.❤️🎂🎁🍾".Tugenekereje mu rurimi rw’ikinyarwanda,yagize ati:

"Hamwe n’urukundo rwose mfite muri njye,Nkwifurije Isabukuru y’amavuko idasanzwe.Ukwiye ibyiza byose Uwagaciro wanjye".Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 nibwo APR FC yerekanye ku mugaragaro Jacques Tuyisenge.

Iyi niyo Foto Jacques yashyize hanze

Tuyisenge Jacques yumvikanye n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse ko yasinye amasezerano y’ imyaka 2.Amakuru avuga ko uyu rutahizamu azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 3500 by’amadolari Ku kwezi akaba asaga miliyoni 3 FRW.

Kuwa 24 Kanama uyu mwaka nibwo Tuyisenge Jacques, yatangaje ko yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe gusa yari ayimazemo.

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Tuyisenge yatangaje ko yamaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaye.

Ati “Ndabashimira ku mahirwe mwampaye yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye bukomeye nagize bwo kubana namwe. Mwarakoze kuba mwarampaye amahirwe yo kuzamura urwego rwanjye hano. Mbifurije ibyiza mu rugendo rugikomeza.”

Muri Nyakanga 2019 nibwo byamenyekanye cyane ko Jacques Tuyisenge yavuye muri Kenya yerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola.

Mu rukerera rwo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 ni bwo uyu rutahizamu yatangajwe ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe mu magambo arambuye yitwa Atlético Petróleos de Luanda iba mu murwa mukuru wa Angola.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Petro Atlético yatangiye ibiganiro na Gor Mahia aho Tuyisenge yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice.

Ibiganiro byaje kugera ku musozo ikipe zombi zumvikana na Tuyisenge nawe yemera kwerekeza muri Angola.

Amakuru yavuze ko mu bihumbi 350 by’Amadolari umukinnyi yaguzwe Gor Mahia FC yatwayemo 40% angana n’ibihumbi 140 by’amadolari, naho Tuyisenge agatwara ibihumbi 210 by’amadolari, asaga miliyoni 190 z’amanyarwanda.

Tuyisenge bivugwa ko buri kwezi yahembwaga ibihumbi birindwi by’amadolari, arenga Miliyoni 7 360 000 Frw ariko nyuma y’umwaka umwe basheshe amasezerano.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa