skol
fortebet

Tuyisenge Jacques yerekanwe ku mugaragaro nk’umukinnyi mushya wa APR FC [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 18, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko yamaze gusinyisha rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo amakuru yagiye hanze ko Tuyisenge Jacques yamaze kumvikana n’iyi kipe y’ingabo z’igihugu ndetse ko yasinye amasezerano y’ imyaka 2.

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 3500 by’amadolari Ku kwezi akaba asaga miliyoni 3 FRW

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nzeri 2020 nibwo APR FC yerekanye ku mugaragaro Jacques Tuyisenge.

Uyu muhango wayobowe n’umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj Gen. Mubarakh Muganga kuri uyu wa Gatanu.

Kuwa 24 Kanama uyu mwaka nibwo Tuyisenge Jacques, yatangaje ko yatandukanye na Petro Atlético nyuma y’umwaka umwe gusa yari ayimazemo.

Tuyisenge yerekeje muri Angola mu mpeshyi y’umwaka ushize avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya, aguzwe hafi miliyoni 350 Frw.

Tuyisenge yatangaje ko yamaze gutandukana na Petro Atlético yo muri Angola nyuma yo gusesa amasezerano y’umwaka yari asigaye.

Ati “Ndabashimira ku mahirwe mwampaye yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, ni ubunararibonye bukomeye nagize bwo kubana namwe. Mwarakoze kuba mwarampaye amahirwe yo kuzamura urwego rwanjye hano. Mbifurije ibyiza mu rugendo rugikomeza.”

Muri Nyakanga 2019 nibwo byamenyekanye cyane ko Jacques Tuyisenge yavuye muri Kenya yerekeza muri Petro Atlético yo muri Angola.

Mu rukerera rwo kuwa Kane tariki 18 Nyakanga 2019 ni bwo uyu rutahizamu yatangajwe ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga z’iyi kipe mu magambo arambuye yitwa Atlético Petróleos de Luanda iba mu murwa mukuru wa Angola.

Muri Gicurasi 2019 ni bwo Petro Atlético yatangiye ibiganiro na Gor Mahia aho Tuyisenge yari asigaranye amasezerano y’umwaka n’igice.

Ibiganiro byaje kugera ku musozo ikipe zombi zumvikana na Tuyisenge nawe yemera kwerekeza muri Angola.

Amakuru yavuze ko mu bihumbi 350 by’Amadolari umukinnyi yaguzwe Gor Mahia FC igomba gutwaramo 40% angana n’ibihumbi 140 by’amadolari, naho Tuyisenge agatwara ibihumbi 210 by’amadolari, asaga miliyoni 190 z’amanyarwanda.

Tuyisenge bivugwa ko buri kwezi yahembwaga ibihumbi birindwi by’amadolari, arenga Miliyoni 7 360 000 Frw ariko nyuma y’umwaka umwe basheshe amasezerano.

Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC yifuza kugura rutahizamu ukomeye ukinira ikipe y’igihugu Amavubi ariko wakinaga hanze y’u Rwanda ariyo mpamvu bivugwa ko uyu musore ashobora kuyerekezamo.

Jacques Tuyisenge w’imyaka 29 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa