Kigali
startimes

U Rwanda rwakiriye amahugurwa y’abayobozi ba za Federasiyo z’umupira w’amaguru muri Afurika

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 November 2019 Yasuwe: 505

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2019 i Kigali hatangirijwe amahugurwa y’iminsi itanu y’abayobozi ba tekinike (Directeur Technique) n’abanyamabanga bakuru b’amashyirahamwe baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.



Aya mahugurwa yitabiriwe n’aba Directeur Techniques 14 n’abanyamabanga ba za federasiyo 13 azajya atangwa n’impuguke ziyobowe na Jurg Nepfer, umuyobozi wa komisiyo y’abayobozi ba tekenike muri FIFA, akazabera muri Lemigo Hotel aho aratangira uyu munsi akazasozwa kuwa 30 Ugushyingo 2019.

Abitabiriye aya mahugurwa baturutse mu bihugu birimo u Rwanda, Algeria, Angola, Benin, Cameroon, Cape Vert, DR Congo, Ibirwa bya Comoros, Djibouti, Gabon, Equatorial Guinea, Morocco, Sierra Leone, Somalia, Tanzania na Zambia.

Kwakira aya mahugurwa bikaba bizafasha abayobozi ba za Federation kongera ubumenyi bari bafite nk’uko Uwayezu François Regis, umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,FERWAFA yabitangaje.

Ati “Ni byiza ko aya mahugurwa abaho kuko haba Abayobozi ba tekinike n’iterambere ndetse n’Abanyamabanga bakuru baza Federasiyo usanga ari bo ba Tekinisiye bakuru ni byiza rero ko bahabwa amahugurwa kuko hari byinshi baba bari bwunguke bijyanye n’igihe ariko by’umwihariko imikorere n’imikoranire. uretse no ku rwego rw’abantu guhurwa hari ikindi kinini bisigira igihugu, rero turishimira ko FIFA yatugiriye ikizere.”

Umuyobozi uhagarariye ibya tekinike muri FIFA Jurg Nepfer yavuze ko aya mahugurwa azakomeza n’umwaka utaha kugirango Afurika igire abahanga bafite ubunararibonye ku mupira w’amaguru.

Ati ” Aya mahugurwa ntabwo ari ay’igihe kimwe aza agahita arangira, kuko ni urugendo twatangiye ruzakomeza kuko nibasoza aya masomo, umwaka utaha hazabo ’Module’ ya kabiri izibanda ku gutoza no kwigishwa cyane tekinike mu by’inzego z’ubuyobozi bukuru na ’Management’.”

Aya mahugurwa azajya atangwa n’impuguke zirimo; Jurg Nepfer ukuriye komisiyo y’abayobozi ba Tekinike muri FIFA, Dominique Niyonzima Umujyanama mu karere k’iburasizuba, Richard Tardy wigeze no gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, ubu akaba akora muri FIFA nk’impuguke mu bya tekinike, Carolina Wellington umuhuza w’ibikorwa by’iterambere muri FIFA, El Hadji Wack Diop ushinzwe ibiro by’i Dakar by’iterambere mu majyefo n’uburengerazuba bw’Afurka muri FIFA ndetse na Marie-Florence Mahwera ushinzwe ibiro bya Addis Ababa mu majyepfo n’uburasirazuba bwa Afurika muri FIFA.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Zidane yatuye umujinya abanyamakuru bamubajije ku mubano we na...

Umutoza Zinedine Zidane yarakariye abanyamakuru bamubajije ku mubano we na...
16 July 2020 Yasuwe: 379 0

Marcus Rashford agiye guhabwa impamyabumenyi y’ikirenga kubera kurwanira...

Rutahizamu Marcus Rashford w’ikipe ya Manchester United agiye kuba umuntu wa...
16 July 2020 Yasuwe: 347 0

Munyakazi Sadate yongeye kuregwa na bamwe mu banyamuryango ba Rayon...

Bamwe mu banyamuryango ba Rayon Sports bandikiye FERWAFA barega Munyakazi...
16 July 2020 Yasuwe: 1539 0

FIFA yatangaje gahunda y’igikombe cy’isi 2022 kizaba mu mpera z’umwaka...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA ryatangaje ko igikombe cy’isi...
15 July 2020 Yasuwe: 956 0

Mesut Ozil yanyomoje umutoza Arteta wamuhimbiye uburwayi adafite

Kuva shampiyona y’Ubwongereza yasubukurwa nyuma ya Guma mu rugo,ntabwo Mesut...
15 July 2020 Yasuwe: 1501 0

Amb.Joe Habineza wabaye Minisitiri w’Umuco na Siporo agiye kwinjira mu...

Uwahoze ari Minisitiri w’Umuco na siporo anaba Ambasaderi w’u Rwanda muri...
15 July 2020 Yasuwe: 2241 0