skol
fortebet

U Rwanda rwashyize rwegukana umudali wa Zahabu muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Friday 05, Mar 2021

Sponsored Ad

Muri Shampiyona Nyafurika iri kubera mu Misiri,uyu munsi hakinwe gusiganwa mu muhanda ku ngimbi,aho Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa zahabu, ahigitse uwitwa Sanbouli Mohammed Najib ukomoka mu gihugu cya Maroc,uba uwa mbere k’u Rwanda muri iri rushanwa.

Sponsored Ad

Abanyarwanda bihariye iri rushanwa ry’uyu munsi, kuko Niyonkuru Samuel nawe yabaye uwa gatatu n’umudali wa Bronze. Muri iyi shampiyona ya Afurika u Rwanda rumaze gutwara imidali 11 yiganjemo iy’umwanya wa 2 ya FEZA.

Izi ngimbi zasiganwe ahareshya na 84 Km kuri uyu wa Gatanu birangira u Rwanda ruhacyana umucyo imbere y’ibihugu bindi byitabiriye.

Hasigaye kuzenguruka 3 nibwo Niyonkuru Samuel yagabye agatero shuma kashegeshe igikundi cy’abakinnyi benshi bari kumwe batangira gutakaza imbaraga byaharuriye inzira Tuyizere ashyira intera nini hagati ye na bagenzi be agera ku murongo ari wenyine.

Ku munsi w’ejo hashize,Ikipe y’Igihugu y’Umukino w’Amagare (Team Rwanda) yegukanye umudali wa Feza hakinwa ibizwi nka Mixed Relay, abahungu bavanze n’abakobwa .

Abakobwa batatu bahagurutse basiganwa ibilometero 28, basoje hahaguruka abahungu batatu na bo basiganwe ibilometero 28. Habazwe ibihe by’abakobwa babiri byongerwaho iby’abahungu babiri, igiteranyo cy’ibihe kiba ku bilometero 56.

U Rwanda rwegukanye umudali wa Feza nyuma yo kuba urwa kabiri, hakoreshejwe igiteranyo cy’iminota 43, isegonda rimwe n’ibice 37, rurushwa iminota itatu n’amasegonda 43 na Afurika y’Epfo ya mbere mu gihe Ethiopia ya 3,yakoresheje iminota 44, amasegonda 32 n’ibice 12.

Ibihugu 15 by’Afurika nibyo byitabiriye iyi Shampiyona iri kubera mu Misiri.

ABAKINNYI 3 BA MBERE:

Tuyizere Etienne (Rwanda) 2h29’25"
2. Sanbouli Mohammed Najib (Morocco) +1’33"
3. Niyonkuru Samuel (Rwanda) ""

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa