skol
fortebet

"Ubu ni ubwoko bubi bw’amateka"-Jurgen Klopp nyuma yo kunyagirwa 7-2

Yanditswe: Monday 05, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Liverpool yakoze "ubwoko bubi" bw’amateka ubwo yanyagirwaga na Aston Villa nk’uko umutoza wayo Jurgen Klopp abivuga.

Sponsored Ad

The Reds nk’uko bakunze kuyita, yatsinzwe ibitego 7-2, nibwo bwa mbere ikipe ifite igikombe itsinzwe ibitego birindwi muri shampiyona kuva mu 1953 ubwo Sunderland yatsindaga Arsenal 7- 1.

Ollie Watkins yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino batumye Liverpool itsindwa umukino wa kane muri shampiyona kuva mu kwezi kwa mbere 2019.

Klopp yabwiye BBC Sport ati: "Twavuye mu mukino ubwo badutsindaga 1-0".

Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona cya ’saison’ ishize ubwo yarushaga Manchester City amanota 18.

Mohamed Salah niwe watsinze ibitero bibiri bya Liverpool kugeza ubwo byari 5 -2, ariko ntibyabujije Villa gusongamo ibindi kuri stade yayo Villa Park.

Klopp ati: "Ni inde koko wakwifuza gutsindwa 7-2? Mu myaka ishize twaribwiye tuti tugiye gukora amateka. Ariko ubu ni ubwoko bubi bw’amateka.

"Twabonye amahirwe tutakoresheje, ariko iyo utsinzwe birindwi sinzi ko wavuga ngo byari kuba 7-7.

"Twakoze amakosa menshi cyane ndetse akabije rwose. Byahereye ku gitego cya mbere no ku bindi tugenda dukora amakosa akabije.

Kopp avuga ko ubusanzwe iyo watsinzwe 1-0 uba ushobora gukora ibintu byose ukavayo. Ati: "Twabigerageje ariko buri mupira twatakazaga twahitaga dusatirwa cyane".

Ati: "Ibi ntawundi byabazwa uretse njyewe natwe".

Alisson, umunyezamu wa mbere wa Liverpool ntabwo yakinnye kubera imvune y’urutugu - uwamusimbuye Adrian asa n’uwahaye Villa impano y’igitego cya mbere.

Klopp yavuze ko Alisson ukomoka muri Brazil ashobora kutagaruka vuba, na nyuma y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa