skol
fortebet

Uburyo umwana wa Cristiano Ronaldo yishimiye ibitego bitatu yatsinze Atletico Madrid bwakoze benshi ku mutima [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 13, Mar 2019

Sponsored Ad

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo,Cristiano Jr yishimiye ibitego bye mu buryo butangaje,amanika ukuboko kwe hejuru ndetse yasamye cyane nkuko ibyamamare bitandukanye bikunze kubikora iyo bibonye intsinzi ikomeye.

Sponsored Ad

Uyu muhungu wa Ronaldo ukomeje kubica bigacika mu bakiri bato,yagaragaye yishimira ibitego 3 se yatsinze Atletico Madrid mu buryo budasanzwe bituma benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Cristiano Jr w’imyaka 8 arashaka kugera ikirenge mu cya se niyo mpamvu akunze kugaragaza ibimenyetso nk’iby’ibihangange.

Uretse Cristiano Jr,umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez byamurenze asuka amarira y’ibyishimo cyane ko ngo uyu rutahizamu yari yababwiye ko ari butsinde ibitego 3 mbere y’umukino.

Ronaldo niwe watsinze ibiteg 3-0 Juventus yatsinze Atletico Madrid,biyifasha kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa