skol
fortebet

Ubushotoranyi!!!Messi yambitswe imyenda ya PSG n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa

Yanditswe: Tuesday 09, Feb 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya PSG ikomeje gushyirwa mu majwi ko yamaze kumvikana na Lionel Messi kuko ikinyamakuru France Football cyanashyize hanze ifoto y’uyu mukinnyi yambaye imyenda y’iki kigugu cyo mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru France Football nicyo gitegura kikanatanga Ballon d’Or ariko cyashyize ku rupapuro rw’imbere ifoto ya Messi yambaye imyenda ya PSG imwifuza cyane.

Iki kinyamakuru kivuga ko bisa nk’aho PSG yamaze kubona Messi kuko ngo na Neymar Jr basanzwe ari inshuti afite uruhare runini mu kumwingingira gusinya.

Amasezerano ya Messi w’imyaka 33 na FC Barcelona azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka gusa uyu kizigenza yanze kugira icyo atangaza ku hazaza he kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

PSG na Manchester City nibo bari imbere mu gushaka Messi ariko PSG ikajya hejuru kubera abakinnyi beza isanzwe ifite barimo na Neymar Jr bafitanye umubano wihariye.

Mu mwaka ushize,Neymar Jr yavuze ko umwaka w’imikino utaha azakinana na Lionel Messi bituma benshi bajya impaka naho bazahurira.

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Si nawe gusa kuko na Di Maria yemeje ko yifuza gukina mu ikipe imwe na Messi.Yagize ati “Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.”

Aya magambo ya Di Maria yababaje cyane umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman kuko yavuze ko aka ari agasuzuguro gakomeye.


Messi akomeje kwerekezwa muri PSG

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa