skol
fortebet

#UBUTWARI Cup 2020:APR FC yigaranzuye Police FC mu gihe Kiyovu Sports yongeye guha isomo rya ruhago Mukura VS

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

Benshi mu bakunzi ba ruhago bakomeje kwibaza uzahagarika APR FC itaratsindwa mu marushanwa yose akinirwa mu Rwanda,kuko mu gikombe cy’Intwari yigaranzuye Police FC yakundaga kuyigora iyitsinda igitego 1-0 mu gihe Kiyovu Sports yongeye kugerera Mukura VS mu gatebo yaherukaga kuyigereramo muri shampiyona iyitsinda ibitego 4-2.

Sponsored Ad

Mu mvura nyinshi yaguye cyane kuri uyu wa Kabiri,APR FC ntiyatentebutse ku muhigo wayo wo kuba mpatsamakipe muri uyu mwaka w’imikino,kuko yatsinze Police igitego 1-0 ihita yiyongerera bidashidikanywaho amahirwe yo kwisubiza iki gikombe cy’intwari.

Ku munota wa 53 nibwo akagozi kari gafashe Police FC kacitse itsindwa igitego kitishyurwa na Nshuti Innocent biyitesha amahirwe yo kuba yakwizera kongera gukoza intoki ku kigombe.

Mu mukino wabanjirije uyu,Mukura VS yanyagiwe na APR FC ibitego 3-1 mu mukino wa mbere,yahuye n’uruva gusenya mu wa kabiri kuko yanyagiwe n’urubyiruko rwa Kiyovu Sports ibitego 4-2.

Kiyovu Sports yari yatangiye iki gikombe itsindwa na Police FC ibitego 2-1 ku wa Gatandatu, yatuye umujinya Mukura VS iyitsinda ibitego 4-2 byatsinzwe na Twizeyimana Martin Fabrice watsinze bibiri birimo na penaliti, Saba Robert na Nizeyimana Jean Claude uzwi nka ‘Rutsiro’. ariko nyuma y’iminota

Mukura Victory Sport yatsindiwe na Iradukunda Bertrand wari umaze iminsi mu mvune na Ndizeye Innocent uzwi nka Kigeme.

Mukura VS ikomeje kwandika amateka mabi muri iri rushanwa ry’Intwari, kuko imaze gutsindwa ibitego 7 mu mikino 2 imaze gukina,yinjiza 3.Kiyovu Sports yayitsinze ibitego 8 mu mikino 2 kuko no mu gice kibanza cya shampiyona aribyo yayitsindiye I Huye.

Uko urutonde rw’igikombe cy’intwari ruhagaze:

1. APR FC 6 Pts (+3)
2. Kiyovu Sports 3 Pts (+1)
3. Police FC 3 Pts
4. Mukura VS 0 P (-4)

Uko imikino ya 3 ipanze kuwa 01 Gashyantare2020:

Mukura VS vs Police FC
APR FC vs Kiyovu Sports

Ibitekerezo

  • Muri abagaciro basore bacu. Intsinzi & Umurava. Ntimukangwa n’imvura.

    AFR FC nza kugwa inyuma yaba mu mvura yaba ku zuba twaranywanye.Ubutwari iteka

    Ndabemera cyane

    yemwe yemwe courage kabisa,naho ubundi babandi bagize ubwoba ndabona bafite ishingiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa