skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwageneye impano abakinnyi batandukanye nayo gusa nta n’umwe wigeze agera muri uwo muhango

Yanditswe: Sunday 04, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Mu rwego rwo kuzirikana ibyiza babakoreye harimo igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize wa 2018-219, Rayon Sports yari yageneye impano abakinnyi batandukanye nayo muri uyu mwaka, gusa nta n’umwe wigeze ugera muri uyu muhango.

Sponsored Ad

Ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yari yateguye umuhango wo gusangira n’abakinnyi bayo mu gikorwa cyari cyiswe umuganura, muri uyu muhango hakaba harimo n’igice cyo kuza gushimira abakinnyi batandukanye n’iyi kipe.

Muri aba bakinnyi harimo abasoje amasezerano batakomezanyije na Rayon Sports, abo yarekuye ibona batazakomezanya muri uyu mwaka w’imikino ariko bayifashije kwegukana igikombe cya shampiyona.

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bari babageneye impano n’ubwo batahageze bakaba bazazibashyikiriza

Yagize ati“uyu munsi rero twari gushimira abakinnyi tutazakomezanya barimo Mudeyi Suleiman n’abandi bose tutazakomezanya, twari twifuje ko tubashimira uno munsi ariko ntabwo babashije kuhagera, ubwo impano ikipe yari yabateguriye ntacyo izazibashyikiriza, si ibanga twari kubaha godiyo n’umupira nk’ikimenyetso cy’urugendo rwabo muri ruhago.”

Yahise yungamo ko abibaza niba n’abakinnyi bagiye muri mukeba(APR FC) nabo bari kubaha izo mpano, yavuze ko nabo bari batumiwe kugira ngo bashimirwe uruhare rwabo mu mwaka ushize w’imikino.

Eric Tuyishimwe Congolais, Mudeyi Suleiman, Ndayisenga Kassim, Donkor Prosper nibo bakinnyi bareukuwe n’iyi kipe bagifite amasezerano, aba bakiyongera kuri Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu, Mutsinzi Ange Jimmy, Manisimwe Djabel berekeje muri APR FC, Mugisha Francois[Master] wagiye muri Bugesera FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa