skol
fortebet

Udushya n’ibyaranze isubukurwa rya shampiyona y’u Bwongereza yakinwe nta mufana n’umwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/06/2020, shampiyona y’u Bwongereza yaherukaga gukinwa tariki 09/03/2020 yamaze gusubukurwa, itangira Aston Villa na Sheffield United zigwa miswi, Manchester City yihererana Arsenal nk’uko byari byitezwe na benshi.

Sponsored Ad

Benshi bari bafite amatsiko yo kureba isubukurwa ry’iyi shampiyona ikunzwe na benshi, amatsiko yari yose kureba imikino itariho abafana, no kongera kubona abakinnyi bamaze amezi atatu badakina, ibi ni bimwe mu byaranze isubukurwa rya Premier League.

Mousset agwa, kubera igitutu cya Mings


Abafana ba Aston Villa barebera umupira kuri tablet hanze ya stade.


Nyland akuramo umupira inyuma y’umurongo ariko umusifuzi Michael Oliver avugako ntagitego cyagezemo

Ibyaherukaga mu mwaka wa 1947

Imikino y’iri joro by’umwihariko uwabimburiye indi wa Aston Villa na Sheffield United wari umukino wa mbere wa shampiyona y’u Bwongereza ubaye mu kwezi kwa Gatandatu kuva tariki 14/07/1947, uwaherukaga nawo wari uwa Sheffield United ubwo yatsindaga Stoke City ibitego 2-1.


Kevin De Bruyne agerageza gukurura Dani Ceballos wa Arsenal, Manchester City yatsinze 3-0.


David Luiz yeretswe ikarita itukura na Anthony Taylor

David Luiz yakoze agashya, iminota mike yakinnye ayitsindishamo Arsenal

Myugariro David Luiz yinjiye mu kibuga ku munota wa 24 asimbuye umunya-Espagne Pablo Mari wari umaze kuvunika, ku munota wa 45 yahise akora ikosa ryatumye Raheem Sterling atsindira igitego cya mbere Manchester City.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 49 David Luiz yaje gukora irindi kosa ryavuyemo Penaliti ndetse ahita anahabwa ikarita y’umutuku, iza gutsindwa na Kevin De Bruyne, Arsenal basigara bakina ari abakinnyi 10.

Kuva 2015 David Luiz ni we mukinnyi wa mbere uhawe ikarita itukura, agakora Penaliti ndetse akanakora ikosa rivamo igitego, bikba byaherukaga gukorwa na Carl Jenkinson ku mukino wahuje West Ham na Bournemouth muri 2015.

David Luiz kandi amaze gukora Penaliti enye muri uyu mwaka w’imikino, ababikoze bandi mu mateka y’iyi shampiyona ni José Fonte 2016-17, Gary Caldwell 2011-12, Ibrahima Sonko 2007-08, Claus Lundekvam 1999-00, Ken Monkou 1993-94 na Luc Nijholt 1993-94).

Black Lives Matter, amakipe yihurije hamwe mu kwamagana irondaruhu

Nk’uko byari byatangajwe, abakinnyi bose bakinnye bambaye imyenda yanditseho Black Lives Matter ahasanzwe hajya amazina y’abakinnyi, ndetse baza no gushing ivi mbere y’uko umukino utangira, mu rwego rwo kwamagana irondaruhu rikorerwa abirabura.

Sheffield yangiwe igitego cyari cyagezemo, ikoranabuhanga ntirygaira icyo riyifasha

Muri uyu mukino ikipe yaSheffield United yakabaye yahawe igitego ku munota wa 42, ni nyuma y’aho umunyezamu wa Aston Villa Orjan Nyland yafataga umupira akaza kujyana nawo mu izamu asunitswe n’umukinnyi we, amashusho agaragaza ko umupira wose wari warenze umurongo.

Byaje guteza impaka n’abakinnyi ba Sheffield bereka umusifuzi Michael Olivier ko ari igitego, ariko nawe ko ikoranabuhanga rya Goal-line Technologoy ritigeze ribigaragaza kuko bahita babibona mu isaha aba yambaye, gusa nyuma yaho Sosiyete ya Hawk-Eye irikoresha yaje kubisabira imbabazi kuko ari ubwa mbere bibaye mu mikino ibihumbi icyenda bamaze bakoresha iri koranabuhanga.

Imikino itegerejwe muri iki Cyumweru

Ku wa Gatanu Tariki 19/06/2020

19h00: Norwich vs Southampton
21h15: Tottenham vs Man Utd – 8.15pm

Ku wa Gatandatu Tariki 20/06/2020

13h30: Watford vs Leicester
16h00: Brighton vs Arsenal
18h30: West Ham vs Wolves
08h45: Bournemouth vs Crystal Palace

Ku Cyumweru Tariki 21/06/2020

15h00: Newcastle vs Sheffield United
17h15: Aston Villa vs Chelsea
20h00: Everton vs Liverpool

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa