skol
fortebet

UEFA yashyize hanze abakinnyi batatu bazatoranywamo uwa mbere kurusha abandi muri 2019 batarimo Umunyafurika

Yanditswe: Thursday 15, Aug 2019

Sponsored Ad

Benshi mu birabura bongeye kunenga cyane impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi UEFA nyuma y’aho ishyize hanze abakinnyi batatu bazatoranywamo uwegukana igihembo cy’umukinnyi w’umwaka wa 2019 batarimo Sadio Mane na Mohamed Salah bafatwaga nk’inyenyeri za Afurika.

Sponsored Ad

UEFA imaze gutangaza ko umukinnyi w’umwaka azatoranywa hagati ya Cristiano Ronaldo, Virgil van Dijk na Lionel Messi mu muhango uteganyijwe kuwa 29 Kanama uyu mwaka I Monaco ubwo hazaba hari igikorwa cyo gushyira amakipe yitwaye neza iwayo mu matsinda ya UEFA Champions League.

Mane na Salah batwaye Champions League ndetse banayobora ba rutahizamu muri premier League n’ibitego 22 ariko ntibabashije kuza kuri uru rutonde.

Muri aba bakinnyi batatu batoranyijwe barimo Lionel Messi ukinira Barcelona wayoboye abatsinze ibitego byinshi muri UEFA Champions League ndetse no mu burayi bwose,anatwara na La Liga ku nshuro ye ya 10.

Cristiano Ronaldo we yatwaye UEFA Nations League anayobora abatsinze ibitego byinshi mu mikino 2 ya nyuma ndetse yegukana na Serie A.

Virgil Van Dijk we yafashije Liverpool gutwara UEFA Champions League anaba umukinnyi witwaye neza ku mukino wa nyuma aho ndetse yagejeje Ubuholandi ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League.

Urutonde rw’abakinnyi 10:

4 Alisson Becker (Liverpool & Brazil) – 57 points
5 Sadio Mané (Liverpool & Senegal) – 51 points
6 Mohamed Salah (Liverpool & Egypt) – 49 points
7 Eden Hazard (Chelsea/Real Madrid & Belgium) – 38 points
8= Matthijs de Ligt (Ajax/Juventus & Netherlands) – 27 points
8= Frenkie de Jong (Ajax/Barcelona & Netherlands) – 27 points
10 Raheem Sterling (Manchester City & England) – 12 points

Muri UEFA Europa League abakinnyi 3 bazatoranywamo uwitwaye neza kurusha abandi ni Olivier Giroud, Eden Hazard na Luka Jović.Uzatsinda azamenyekana kuwa 30 Kanama uyu mwaka.

Urutonde rw’abakinnyi 10:

4 Pierre-Emerick Aubameyang (Arsenal) – 65 points
5 Alexandre Lacazette (Arsenal) – 19 points
6 N’Golo Kanté (Chelsea) – 16 points
7 João Félix (Benfica, now Atlético) – 12 points
8 Willian (Chelsea) – 11 points
9= Pedro Rodríguez (Chelsea) – 9 points
9= Sébastien Haller (Eintracht, now West Ham) – 9 points

Ibindi bihembo bizatangwa:

Umunyezamu w’umwaka: Alisson Becker, Hugo Lloris, Marc-André ter Stegen
Myugariro w’umwaka : Trent Alexander-Arnold, Matthijs de Ligt, Virgil van Dijk
Ukina hagati w’Umwaka: Frenkie de Jong, Christian Eriksen, Jordan Henderson
Rutahizamu w’umwaka: Sadio Mané, Lionel Messi, Cristiano Ronaldo
Umukinnyi mwiza mu bagore: Lucy Bronze, Ada Hegerberg, Amandine Henry

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa