Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 niyo yatwaye igikombe cy’abatarengeje iyo myaka cyaberaga mu Rwanda nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego 3-1.
Uganda U-17 yari ku rwego rwo hejuru kuva ku mukino wa mbere kugeza kuwa nyuma,uyu munsi yatwaye igikombe cya CECAFA U-17 idatsinzwe n’umukino n’umwe.
Uganda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Djibouti ku gitego kimwe ku busa, naho Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia.
Nubwo igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku busa,mu gice cya Kabiri Uganda yigaranzuye Tanzania irayitsinda karahava.
Uganda yafunguye amazamu ku munota wa 62 n’igitego cyatsinzwe na Irinimbabazi Yvan, ku munota wa 80 Mutyaba Travis yongeyemo icya Kabiri, naho Ibrahim Juma yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino.
Igitego cya Tanzania cyitsinzwe n’umukinnyi wa Uganda witwa Mulema Vincent ku munota wa 88.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wari wabanje,ikipe ya Ethiopia yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego bitanu kuri bibiri.
Ikipe ya Ethiopia yatsindiwe na Yodahe Dawit Bakalo ku munota 18 n’uwa 35, Bereket Birhanh Jiru ashyiramo icya Gatatu ku munota wa 36, hanyuma Bereket Mohamed atsindamo ibitego bibiri ku munota wa 58 na 72.
Ibitego bibiri bya Djibouti byatsinzwe na Ayoub Mohammed Hadi ku munota wa 56 no ku munota wa 77.
Amakipe ya Uganda na Tanzania niyo azahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2021.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN