skol
fortebet

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya Afrika y’umukino wo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Monday 18, Mar 2019

Sponsored Ad

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda mu bakiri bato,yatwaye umudali wa zahabu muri shampiyona nyafurika y’abakiri bato (Junior Road Race) iri kubera muri Ethiopia yiyongera kuri Moise Mugisha watwaye umudali wa zahabu mu batarengeje imyaka (23 U23 Individual Time Trial).

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Werurwe 2019,nibwo Uhiriwe Byiza Renus yanikiriye abandi bakinnyi bakiri bato baturutse hirya no hino muri Afurika,aba uwa mbere mu gusiganwa mu muhanda mu gikundi.

Muri iyi shampiyona ya Afurika iri kubera muri Ethiopia ku nshuro ya 14,u Rwanda rumaze kwegukana imidali 7 irimo iya zahabu 2.

Kuri uyu wa Kabiri hazakinwa gusiganwa mu muhunda abakuru (Elite & U-23 Road race) ku bagabo n’abagore.



Uhiriwe yatwaye umudali wa zahabu nkuko na Mugisha Moise yawutwaye kuri iki cyumweru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa