skol
fortebet

Ulimwengu Jules yafashije Rayon Sports kuba ikipe ya kabiri yerekeje muri ¼ cya CECAFA

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gukatisha bidasubirwaho itike yo kwerekeza mu mikino ya 1/4 cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019,nyuma yo gutsinda ikipe ya Atlabara yo muri Sudan y’Amajyepfo ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Rutahizamu Jules Ulimwengu yongeye kugaragaza ko ariwe Rayon Sports yari ikeneye ngo ibe mpatsamakipe kuko ariwe watsinze ibi bitego 2 byose byabonetse muri uyu mukino.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino wa kabiri ifite morali nyinshi nyuma yo kwigaranzura ikigugu TP Mazembe mu mukino wa mbere,yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Jules Ulimwengu wahawe umupira mwiza na Iradukunda Radu akawerekeza mu nshundura.

Rayon Sports yarushaga bikomeye ikipe ya Atlabara yahushije ibitego byinshi mu gice cya mbere cy’umukino birimo na penaliti yahushijwe na Iranzi Jean Claude ku munota wa 45 w’umukino, nyuma y’ikosa Mustafa Salim yari amaze gukorera kuri Ciza Hussein mu rubuga rw’amahina.

Rayon Sports ifite ba rutahizamu benshi bafite ubuhanga,yatangiye igice cya kabiri yinjiza mu kibuga Irakoze Saidi wasimbuye Iranzi Jean Claude,ahita yereka abafana ba Rayon Sports ko ashoboye ubwo yateraga ishoti rikomeye umunyezamu wa Atlabara,akarishyira muri koloneri.

Irakoze Saidi yagaragaje ko gutsindira Musongati ibitego 19 muri shampiyona ishize bitamugwiririye kuko yakinannye ubuhanga mu minota myinshi yakinnye.

Rayon Sports yahaye amahirwe rutahizamu Bizimana Yannick wasimbuye Ciza Hussein nawe akigeramo ahindura ibintu mu minota mike yakinnye.

Ku munota wa 79 w’umukino,nibwo Jules Ulimwengu yashimangiye intsinzi ya Rayon Sports ayitsindira igitego cya kabiri yari ikeneye cyane nyuma y’umupira mwiza yahawe na Mugheni Fabrice ndetse ahita ayobora ba rutahizamu ba CECAFA n’ibitego 3 mu mikino 2.

Rayon Sports yatsinze umukino wayo wa kabiri mu itsinda A mu gihe Mazembe yo yatsinze KMC igitego 1-0 mu mukino wabanje.

Mu yindi mikino yabaye,Mukura VS yanganyije na Bandari FC ibitego 2-2 mu gihe AZAM FC yo yatsinzwe na KCCA igitego 1-0.

Jules Ulimwengu nabasha kuyobora abatsinze ibitego byinshi muri CECAFA,azaba akoze agahigo ko kuba umukinnyi wahize mu marushanwa yose yakinnye kuko yabaye uwa mbere muri shampiyona no mu gikombe cy’Amahoro.Mu mikino 32 yakinnye muri uyu mwaka,Ulimwengu yatsinze ibitego 29.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa