skol
fortebet

Umubano mubi watangiye hagati ya Rooney na Vardy kubera ubushyamirane bw’abagore babo bashinjanya amazimwe

Yanditswe: Monday 14, Oct 2019

Sponsored Ad

Ba rutahizamu bazwi cyane mu bwongereza barimo Wayne Rooney wamamaye mu ikipe ya Manchester United na Everton ariko ubu akaba akinira DC United muri USA na Jamie Vardy uzwi muri Leicester,batangiye gushwana bapfa abagore babo baherutse gushinjanya amazimwe.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,Jamie Vardy yakuye Wayne Rooney mu bantu bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Aba bagabo babiri bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza,batangiye kurengera abagore babo batameranye neza kubera amazimwe umugore wa Rooney,Coleen, ashinja Rebekah wa Jamie Vardy.

Umwe mu nshuti za Vardy yagize ati “Jamie yari abanye neza na Rooney ariko ntiyakwishimira ko umugore we yibasirwa muri rubanda nka kuriya.Vardy yahagaritse imishyikirano yagiranaga na Wayne Rooney ku mbuga nkoranyambaga.

Vardy w’imyaka 32 yari amaze ibyumweru bike akurikirana Rooney kuri Instagram ariko ngo yamaze kumukura mu nshuti ze.

Jamie Vardy ashyigikiye umugore we utwite,Rebekah,ndetse ngo ntiyemera ibyo ashinjwa na Coleen by’uko yatangaga amakuru ye y’ibanga mu kinyamakuru The Sun.

Mu minsi ishize nibwo Coleen yatangarije kuri Twitter ye ko amaze igihe ashakisha umuntu wakwirakwizaga amakuru yerekeye umuryango we nawe bwite mu kinyamakuru The Sun aho yaje gusanga ari Rebekah Vardy.

Rebekah n’umugabo we Vardy bagarutse mu Bwongereza aho uyu mugore ukuriwe yagaragaye ku kibuga ari kurira kubera ibi birego ashinjwa na Coleen bahoze ari inshuti magara.




Umugore wa Vardy yagaragaye ku kibuga cy’indege mu Bwongereza ari kurira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa