skol
fortebet

Umufana wa Arsenal yambaye agapfukamunwa mu maso kubera ibihe bibi cyane irimo

Yanditswe: Monday 14, Dec 2020

Sponsored Ad

Ishyamba si iryeru mu ikipe ya Arsenal ikomeje gusatira inzira yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza aho nta kipe n’imwe itari kuyitsinda muri iyi minsi ariyo mpamvu umwe mu bafana bayo warebaga umukino yatsinzwemo na Bunley igitego 1-0 yiyambitse agapfukamunwa mu mason go atakomeza kureba ibiri kuba.

Sponsored Ad

Gutsindwa kwa Arsenal kurakabije cyane kuko yaraye itsinzwe ku nshuro ya 7 mu mikino 12 imaze gukina muri shampiyona y’uyu mwaka ndetse kuri ubu iri ku mwanya wa 15 n’amanota 13.

Arsenal yaraye ikoze amakosa menshi yatumye Bunley iyitsindira ku kibuga cyayo bwa mbere mu mateka yayo.

Mu minsi mike nibwo abafana bemerewe kugaruka ku bibuga mu Bwongereza,uyu mufana wa Arsenal we yashyize agapfukamunwa ku maso kugira ngo atareba ibyo iri kumukorera.

Arteta yari yavuze mbere y’uyu mukino ko agomba kuwutsinda byanze bikunze ariko yongeye kuwutsindwa avuga ko byose byaturutse ku ikarita idakwiriye yahawe.

Arteta nyuma y’umukino yagize ati “Twari hejuru kuva umukino utangiye kugeza ku ikarita y’umutuku.Mwabonaga ko abakinnyi bashakaga gutsinda cyane ariko twatakaje amahirwe nyuma yo guhabwa ikarita itukura.

Mwabonye ibyabaye mu minota 60,70 twari tuyoboye umukino.Xhaka yakoze ikosa ryatumye amahirwe yo gutsinda yacu atakara.Wari umukino twashoboraga gutsinda ariko dusigaye turi abakinnyi 10 twahaye uwo duhanganye amahirwe.Ntabwo yagombaga gukora ikosa nka ririya kuko ntabwo aribwo buryo twagombaga gukomeza umukino.”

Arsenal iri mu mazi abira kuko igiye guhura n’amakipe ahagaze neza muri iki cyumweru aho kuwa Gatatu izakira Southampton hanyuma kuwa Gatandatu yakire Everton.


Arsenal iri mu mazi abira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa