skol
fortebet

Umufana wa Liverpool waguze imodoka y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 40 kugira ngo ajye kureba ikipe ye i Madrid yaciye ibintu hose[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umufana w’ikipe ya Liverpool yahisemo kugura imodoka y’amapawundi 40, mu rwego rwo kwiyorohereza urugendo rwo kujya kureba umukino wa nyuma wa UEFA Champions league rwari kumutwara amapawundi 800 mu ndege.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Liverpool na Tottenham Hot Spur zihurira ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league ubera kuri Stade Wanda Metropolitano mu mujyi wa Madrid.

Mu gihe urugendo rw’indege rusa n’aho ruhenze kuri bamwe, umufana w’ikipe ya Liverpool we yahisemo gushaka ubundi buryo bwatuma agera i Madrid bitamutwaye amafaranga menshi.

Uyu mufana witwa Simon Wilson, yahisemo kugura imodoka ihendutse cyane aho gutega indege yari kumutwara amafaranga menshi kugera ngo agere mu murwa mukuru wa Espagne.

Mu kiganiro na Liverpool Echo yagize ati” Nari mfite amahirwe menshi yo kubona itike gusa kubera ko atari yagasohotse, nahisemo kutayaka. Narebye kuri Internet nsanga itike ihenze ku buryo nasanze biteye ikimwaro, itike y’indege yari amapawundi 800.”

“Nahisemo guhamagara umuvandimwe wanjye Ben, hanyuma mubaza imodoka ya make dushobora kubona.”

Nyuma yo gushakisha, Wilson n’umuvandimwe we baje kubona imodoka yo mu bwoko bwa Skoda Favorit GLXI igurishwa kuri Facebook ku giciro cy’amapawundi 40 birangira bayishyuye.

Aba basore bombi bari kumwe n’incuti yabo bahise batangira urugendo rw’amasaha 22 bava mu Bwongereza berekeza i Madrid, kugira ngo bajye kwihera ijisho Liverpool icakirana na Tottenham.

Impungenge zihari ni ukumenya niba aka kamodoka gashobora kubageza i Madrid amahoro. Cyakora cyo Wilson nyir’ukugura iyi modoka afite ikizere cy’uko uko byagenda kose bari busesekare i Madrid.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa