addresiya
Kigali
startimes

Umufana wa Rayon Sports wemeye kubagira abakinnyi bayo ikimasa agiye kukibagaburira

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 5 September 2019 Yasuwe: 5969

Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager nyuma yo kwemerera abakinnyi ba Rayon Sports ikimasa bitewe n’ibyo bakoze umwaka ushize bagera muri 1/4 cy’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup, yemeje ko uku kwezi gushira agitanze.



Muri Kanama 2018 ni bwo Rayon Sports yanditse amateka irenga icyiciro cy’amatsinda ya CAF Confederations Cup ikagera muri 1/4, Gakumba Patrick yavuze ko bitewe n’ibyo bakoze abemereye ikimasa.

Uyu mugabo ushinzwe gushakira abakinnyi amasoko akabifatanya n’ubuhanzi, Gakumba yavuze ko uku kwezi agomba gutanga ikimasa yemereye iyi kipe n’ubwo hari hashize igihe.

yagize ati”ubu ibintu byose byamaze gutunganywa, ikimasa nemereye Rayon Sports ndagitanga muri uku kwezi, namaze kuvugana na perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports ari we Paul Muvunyi, mvugana na perezida uriho ubu, byose byararangiye ngomba kubaha ikimasa cyabo bakakirya kuko baragikoreye, bakwiye gushimirwa.”

Super Manager biteganyijwe ko iki kimasa azagitanga tariki ya 29 Nzeri 2019 mu gitaramo arimo ategura azaririmbamo indirimbo ze.

Uyu mugabo wiyita 2Ten nk’izina ry’ubuhanzi amaze gukora indirimbo zirimo ’Back to me’ na ’Uri Uwanjye’.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutanga yavuze impamvu nyamukuru yatumye ava muri Rayon Sports anayisengera...

Uwari kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric yahishuye ko impamvu yatumye...
29 May 2020 Yasuwe: 2535 1

RIB yatangiye iperereza ku bahoze bayobora Rayon Sports bashinjwa ruswa no...

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB,rwatangaje ko rwatumije bamwe mu...
29 May 2020 Yasuwe: 2063 1

Igihe ntakuka shampiyona y’Ubwongereza izasubukurirwa n’amakipe azabanza...

Kuwa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 nibwo Premier League yari imaze igihe...
28 May 2020 Yasuwe: 1946 0

Rutanga Eric yateye umugongo Rayon Sports yerekeza muri Police FC yamuhaye...

Ikipe ya Police FC yamaze gusinyisha uwari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports...
28 May 2020 Yasuwe: 2630 2

Fan Base ya Rayon Sports yatakarije icyizere Komite Nyobozi ya Munyakazi...

Ihuriro ry’amatsinda y’amatsinda y’abafana ba Rayon Sports “Fan base...
28 May 2020 Yasuwe: 1674 0

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1448 1