skol
fortebet

Umufana wa Simba SC yarize hafi yo gupfa nyuma y’aho ikipe ye isezerewe

Yanditswe: Monday 26, Aug 2019

Sponsored Ad

Umufana wa Simba SC witwa Babu Aliyarize amarira menshi ananirwa gutuza nyuma y’aho iyi kipe isezerewe bitunguranye na UD Songa yo muri Mozambike ku kinyuranyo cy’igitego cyo hanze.

Sponsored Ad

Uyu mufana wari kuri Uwanja wa Taifa ahabereye uyu mukino,yarize arahogora ubwo umukino wa Simba SC na UD Songo warangiraga ari 1-1.

Babu Ali wihebeye Simba SC yababajwe nuko yananiwe gutsindira mu rugo iyi kipe itazwi banganya igitego 1-1 kandi muri Mozambike byari 0-0.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino, Babu Ali yagaragaye ari kurira cyane yanataye umutwe nyuma yo kubona ikipe ye isezerewe mu buryo budasobanutse.

Ali yaryamye hasi arigaragura cyane,avuza induru cyane nk’umuntu wapfushije uwo yakundaga nyuma yo gusezererwa kwa Simba SC.

Umwe mu nshuti za Ali yavuze ko atababajwe no gusezererwa kwa Simba SC gusa ngo ahubwo yatinye ibitutsi no gushinyagurirwa na bamwe mu bafana ba Yanga Africans baturanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa