skol
fortebet

Umufana wa Valencia yakoreye igikorwa kigayitse Aubameyang ubwo yishimiraga igitego [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 10, May 2019

Sponsored Ad

Umufana wa Valencia yafashwe amashusho n’imwe muri camera zo ku kibuga cya Mestalla acira kuri rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang ,ubwo yishimiraga kimwe mu bitatu yaraye atsinze iyi kipe muri UEFA Europa League.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang waraye atsinze ibitego 3 muri 4-2 baraye batsinze ikipe ya Valencia bakayisezerera mu mikino ya UEFA Europa Leagu,yakorewe urugomo n’umufana wa Valencia wamuciriye ari kwishimira igitego cya nyuma.

Amashusho yafashwe na cameras zo ku kibuga,yagaragaje uyu mufana ari gucira uyu rutahizamu ukomoka muri Gabon ukomeje kweza imihigo mu ikipe ya Arsenal.

Abakunzi ba ruhago bakimara kubona aya mashusho barakaye cyane ndetse batuka ibitutsi bikomeye uyu mufana wa Valencia wananiwe kwakira ibyavuye mu mukino,agacira kuri Pierre-Emerick Aubameyang.

Umwe mu bafana yagize ati “umupira w’amaguru ni umukino mwiza gusa ubamo ibigoryi bimeze nk’uriya mufana wa Valencia waciriye Pierre-Emerick Aubameyang.Ibyo yakoze ni bibi cyane.”

Abandi bafana bavuze ko iki gikorwa kigayitse cyane ndetse basaba ko uyu mufana yafatirwa ibihano.




Umufana wa Valencia yaciriye Aubameyang ubwo yishimiraga igitego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa