skol
fortebet

Umugore wa Jamie Vardy yasabye imbabazi umuhanzi yandagaje amuziza igitsina gito

Yanditswe: Wednesday 09, Dec 2020

Sponsored Ad

Umwongerezakazi witwa Rebekah uzwi cyane kubera ko ari umugore wa rutahizamu wa Leicester City,Jamie Vardy,yasabye imbabazi umuhanzi witwa Peter Andre wari umugabo we,yandagaje avuga ko afite igitsina gito kingana n aka sosiso gato cyane.

Sponsored Ad

Uyu mugore uzwi cyane kubera ukuntu yagiye akundana n’ibyamamare bitandukanye mbere yo gushyingiranwa na Jamie Vardy bafitanye abana 5,yasabye imbabazi uyu muhanzi bakundanye ndetse bakanakorana imibonano mpuzabitsina.

Rebekah yandikiye urukiko inyandiko isaba imbabazi Bwana Peter Andre yasebeje ku karubanda ko afite igitsina gito cyane.

Mu mwaka wa 2004 nibwo Rebekah yavuze ko uyu wahoze ari umukunzi we afite igitsina gito kingana na sosiso ntoya cyane.

Yagize ati “Natekerezaga ko azambera umukunzi w’agatangaza.Yakuyemo ipantaro ndumirwa.Niwe mukunzi mubi mubo nagize bose.
Peter arananutse,afite igitsina gito cyane kurusha ibindi nabonye.Kingana n aka sosiso gatoya.”

Abunganizi ba Rebekah bagejeje urwandiko rusaba imbabazi mu rukiko ndetse ngo rwanditsemo ko uyu mugore w’imyaka 38 yababajwe nibyo yavuze ndetse ko asabye imbabazi.

Urwandiko rugira ruti “Umukiriya wacu yababajwe n’ikiganiro yakoze ndetse arasaba imbabazi.Yari afitanye umubano mubi n’uwahoze ari umugabo we ariyo mpamvu yatanze kiriya kiganiro.”

Andre ntiyigeze avuga kuri ibi bitutsi by’uyu wahoze ari umugore we wamusabye imbabazi.

Si ubwa mbere Rebekah avuzweho imyitwarire mibi kuko ahanganye na Coleen Rooney umugore wa Wayne Rooney bapfa amazimwe ashinjwa gushyira mu bitangazamakuru.



Rebekah yasabye imbabazi uwahoze ari umugabo we yashinje kugira igitsina gito

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa