skol
fortebet

Umugore wa Kobe Bryant yahogoje benshi kubera ifoto yashyize hanze

Yanditswe: Monday 09, Mar 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Vanessa Bryant wari umugore w’icyamamare mur Basketball, Kobe Bryant,yongeye gutuma benshi basuka amarira kubera ifoto yashyize hanze y’umwana we w’umukobwa Natalia ahagaze imbere y’igikuta kiriho ifoto ye n’umukobwa we Gianna bose baguye mu mpanuka y’indege.

Sponsored Ad

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,Vanessa yashyize henze iyi foto y’umukobwa we Natalia w’imyaka 17 ahagaze imbere y’iki gikuta kiriho ifoto nini ya Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna.

Abantu benshi barimo n’ibyamamare banditse ubutumwa kuri iyi foto bakomeza uyu mupfakazi wa Kobe Bryant ufite inshingano zo kurera abana nyakwigendera yamusigiye.

Kobe na Gianna baguye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye kuwa 26 Mutarama uyu mwaka bari kumwe n’abandi bantu 7.

Iyi foto ya Kobe na Gianna yamamaye nyuma y’iyi mpanuka yabahitanye,yafotowe mu Ugushyingo 2019, ubwo aba bombi bari ku mukino wa Los Angeles Lakers.

Nyuma y’aho Vanessa ashyize hanze iyi foto ya Natalia ahagaze imbere y’iki gikuta gishushanyijeho se na mukuru we bapfuye,ibyamamare birimo Lenny Kravitz, Dwayne Wade,Khloe Kardashian n’abandi benshi, banditse ubutumwa bwo kwifatanya nawe.




Vanessa yongeye kwibutsa abantu Kobe Bryant kubera iyi foto y’umukobwa we yashyize hanze

Ibitekerezo

  • nide wahogoye?
    mwitiranya abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa