skol
fortebet

Umugore wa Mauro Icardi yavuze ubugome amukorera iyo PSG yatsinzwe

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugore wa rutahizamu Mauro Icardi witwa Wanda Nara yavuze ko iyo ikipe ya Paris Saint-Germain itsinzwe uyu mugabo we amukupira ibijyanye no gutera akabariro kugeza umunsi yongeye kugira ibyishimo.

Sponsored Ad

Uyu Wanda Nara uzwiho kuvugira mu itangazamakuru amabanga y’urugo rwe,yavuze ko mbere na nyuma yo gukina buri mukino atajya yemera ko batera akabariro ndetse ngo bihumira ku mirari iyo ikipe yatsinzwe kuko ngo hamara umwanya badatera akabariro.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru La Republicca Delle Donne,Wanda Nara yavuze ko umugabo we ari umunyamwuga atajya yemera ko batera akabariro mbere y’umukino ndetse ngo iyo yatsinzwe mu rugo biradogera.

Yagize ati “Mauro n’umunyamwuga ntashobora kugira icyo akora mbere y’umukino.Abikora nyuma nabwo iyo umukino wagenze neza.Iyo yatsinzwe nta nubwo aba ashaka kundeba mu maso.”

Wanda asanzwe ari nawe ushinzwe gushakira amakipe uyu mugabo we ariko kubera ikinyabupfura cye gike yatumye amakipe akomeye yanga kumugura.

Uyu mugore yatandukanye n’umukinnyi witwa Maxi Lopez bari bafitanye abana mu mwaka wa 2013 ahita yikundanira na Mauro Icardi wari ukiri muto cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa