skol
fortebet

Umugore wa Rooney yaciye ibintu ku isi kubera icyemezo gikarishye yamuteye gufata

Yanditswe: Tuesday 06, Aug 2019

Sponsored Ad

Umugore wa Wayne Rooney wari umaze kurambirwa imyitwarire y’umugabo we muri USA irimo ubusinzi bukabije,gusohokana n’abakobwa mu tubari n’ibindi,yamaze kumutegeka ko bagaruka iwabo mu Bwongereza arabyubahiriza.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo Rooney wakinaga mu ikipe ya DC United muri USA yafashe indege agaruka mu Bwongereza kuvugana n’ikipe ya Derby County kugira ngo ayibere umukinnyi n’umutoza nyuma yo kubisabwa n’umugore we Coleen.

Rooney wari wasinyiye DC United amasezerano y’imyaka 3,yemeye kuyivamo nyuma y’amezi 13 gusa kubera igitutu cy’uyu mugore we wamubwiye ko natabikora barahita batandukana.

Coleen yari amaze iminsi agarutse mu Bwongereza we n’abahungu be bane ndetse yarabwiye umugabo we Rooney ko atazasubira muri USA ukundi ariyo mpamvu uyu mugabo yemeye kugabanya amarere arahamusanga.

Coleen ukunda kuba hafi y’umuryango we yamaze kwandikisha abana be bose mu mashuri yo mu Bwongereza ndetse bagomba gutangira kwiga muri Nzeri.Benshi mu bakunzi b’uyu mugore bavuze ko iki ari igitego gikomeye yatsinze umugabo we wari umaze kunanirana kubera umusemburo.

Rooney yahembwaga ibihumbi 85 by’amapawundi buri cyumweru mu ikipe ya DC United ndetse kuri ubu yemeye kugabanya umushahara kugira ngo yerekeze muri Derby County.

Umwe mu bantu ba hafi ba Coleen yabwiye Daily Mail ati “Coleen niwe watumye Rooney ava muri USA.Ntiyigeze yishimira kuba muri USA ndetse yananiwe kwakira kuhaba ariyo mpamvu yabonye ko ari byiza ko bagaruka mu rugo.Yashinze amaguru ye hasi abwira Wayne ko ashaka ko abana be biga mu Bwongereza hafi y’umuryango we.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa