skol
fortebet

Umuherwe wa mbere muri Afurika yaciye ibintu kubera amamiliyoni yemeye guha ikipe ya Nigeria kuri buri gitego izatsinda Algeria

Yanditswe: Friday 12, Jul 2019

Sponsored Ad

Umuherwe wa mbere muri Afurika Aliko Dangote na mugenzi we Femi Otedola batumye benshi bacika ururondogoro kubera amafaranga bemereye ikipe ya Nigeria kuri buri gitego izatsinda Algeria ku mukino wa ½ cy’igikombe cya Afurika.

Sponsored Ad

Dangote yabwiye abakinnyi ba Super Eagles ko nibabasha kwinjiza igitego muri uyu mukino azabaha ibihumbi 50 by’amadolari mu gihe uyu mugenzi we Otedela yemeye ko azabongereraho ibihumbi 25 by’amadolari. Ni ukuvuga ko igitego kimwe kizaba kingana na miliyoni 27,000,750 z’ama Naira akoreshwa muri Nigeria.

Umuyobozi w’ishyirahamwe rya ruhago muri Nigeria,Amaju Pinnick yabitangarije abakinnyi mu ijoro ryakeye ubwo basangiriraga mu Misiri.

Yagize ati "Navuganye na Aliko Dangote na Femi Otedola babemerera ko bazabaha ibihumbi 50 by’amadolari na 25 by’amadolari kuri buri gitego muzatsinda Algeria.Abanya Nigeria bishimiye aho mugeze ariko mukore ibishoboka muzabashimishe mu mukino ukurikira."

Ibi bivuze ko Nigeria iigitego kimwe cya Nigeria kuri Algeria ikizaba kingana n’ibihumbi 75 by’amadolari angana n’amamiliyoni menshi y’ama Naira akoreshwa muri Nigeria.

Nigeria yasezereye muri ¼ Afurika y’Epfo iyitsinze ibitego 2-1,igiye guhura na Algeria yakinnye umupira mwiza cyane muri iki gikombe cya Afurika ariyo mpamvu abaherwe bashoye akayabo mu rwego rwo gushyigikira aba bakinnyi.

Uyu mukino uzaba ku cyumweru taliki ya 14 Nyakanga watumye benshi bacika ururondogoro kuko aya makipe yombi afite imbaraga n’abakinnyi bakomeye.

Nigeria imaze gutwara ibikombe 3 bya Afurika mu gihe Algeria ifite kimwe yatwaye mu mwaka wa 1990.Nigeria ntiratsindwa na Algeria mu mikino mpuzamahanga kuko mu mikino 6 bahuye yatsinze 5 inganya 1.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa