Kigali

Umuhungu wa Cafu wamamaye mu ikipe ya AC Milan yapfuye ari gukina umupira w’amaguru

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 3135

Abakunzi ba ruhago ku isi yose bakomeje kwihanganisha umuryango wa Cafu wabaye myugariro ukomeye mu ikipe y’igihugu ya Brazil na AC Milan,yapfushije umuhungu we witwa Danilo Feliciano de Moraes wapfuye ari gukina umupira w’amaguru.



Danilo Feliciano de Moraes w’imyaka 30 yagiye gukina umupira w’amaguru mu mujyi wa Sao Paulo,arangije abwira inshuti ze ko atameze neza birangira apfuye.

Uyu musore yatangiye gutaka mu gituza,bagenzi be bamujyana ku bitaro ariko abaganga ntibabashije kumukiza kuko yahise ahasiga ubuzima.

Danilo yari imfura mu bana 3 ba myugariro Cafu wabaye kapiteni wa Brazil akanayifasha gutwara igikombe cy’isi cya 2002.

Cafu w’imyaka yakiniye AC Milan na AS Roma imikino 400,yatwaye ibikombe 2 bya Serie A,UEFA Champions League ndetse ahamagarwa inshuro 142 muri Brazil aho yakinnye ibikombe by’isi 2.

Ikipe ya AS Roma yabimburiye izindi kwihanganisha Cafu mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga zayo iti “Ikipe yihanganishije cyane Marcos Cafu n’umuryango we muri ibi bihe bikomeye.Ibitekerezo byacu n’amasengesho yacu biri kuribo.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    Turamwibuka cyane batwara igikombe muli 2002 muli Japan,ari kumwe na Ronaldo Gifaru.Nibihangane.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
    Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    2 months ago

Inzindi nkuru

John Obi Mikel yatangaje umukinnyi wari umunebwe cyane mu myitozo mubo...

Umunya Nigeria ukina Hagati mu kibuga,John Obi Mikel yatangaje ko mu...
19 November 2019 Yasuwe: 2458 0

Mirafa yatangaje itandukaniro riri hagati y’umukinnyi wa APR FC n’uwa Rayon...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports yatangaje...
19 November 2019 Yasuwe: 5100 0

Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza Maurizio Sarri uherutse...

Kera kabaye Cristiano Ronaldo yavuze ku mubano we n’umutoza wa...
19 November 2019 Yasuwe: 2362 0

Cristiano Ronaldo yasezeranyije abanya-Portugal akandi gahigo agiye...

Cristiano Ronaldo watsinze igitego cya kabiri mu mukino wo gushaka itike...
19 November 2019 Yasuwe: 1288 0

N’golo Kante yaciye ibintu kubera umukinnyi yatangaje ko yahita agura...

Umukinnyi N’golo Kante ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Chelsea yongeye...
18 November 2019 Yasuwe: 7044 0

Karim Benzema wifuza ko Ubufaransa bumwemerera gukinira Algeria yahawe...

Rutahizamu Karim Benzema yarakajwe bikomeye n’amagambo yatangajwe n’umuyobozi...
18 November 2019 Yasuwe: 6192 0