skol
Kigali
startimes

Umuhungu wa Cristiano Ronaldo yishimiye ibitego yatsinze Inter Milan mu buryo budasanzwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 February 2021 Yasuwe: 5683

Umwana w’imfura wa Cristiano Ronaldo witwa Cristiano Jr yishimiye mu buryo budasanzwe ibitego 2 se aheruka gutsinda Inter Milan mu buryo butangaje yirukanka muri salon asakuza cyane.


Mu mashusho yashyizwe hanze n’umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez,yagaragaje uyu Cristiano Jr yishimira igitego se yari amaze gutsinda akuba amavi hasi kubera ibyishimo ubwo bari mu cyumba babamo.

Muri uyu mukino ubanza wa ½ cya Coppa Italia,Cristiano Ronaldo yafashije Juventus gutsinda Inter Milan ibitego 2-1 nyamara ariyo yari yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 9 ibifashijwemo na Lautaro Martinez.

Rodriguez yashyize kuri Instagram ye akurikirwa n’abarenga miliyoni 23 video igaragaza we n’uyu Cristiano Jr bari kurebera uyu mupira mu rugo.

Ikipe ya Juventus irashaka kugera ku mukino wa nyuma wa Coppa Italia ku nshuro ya 6 mu myaka 7 ishize aho umukino wo kwishyura I Turin mu cyumweru gitaha.

Cristiano Jr yasinyiye ikipe y’abana ya Juventus muri 2018 nyuma y’aho se yari amaze kuyerekezamo avuye muri Real Madrid.

Mu mwaka ushize,CR7 yabwiye abanyamakuru ati “Tuzareba niba Cristiano Jr azaba umukinnyi ukomeye.Rimwe na rimwe akunda kunywa Coke akarya n’amafiriti bikambabaza,ibyo arabizi.

Rimwe na rimwe mbwira umwana wanjye ngo aze tujye muri Barafu aruhuke tuvuye kwiruka,akambwira ati “Papa harakonje cyane aho.Nibyo,aracyafite imyaka 10.”



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yashyize hanze impamvu yatumye Mashami Vincent yongererwa...

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Werurwe 2021,nibwo FERWAFA yashyize hanze...
3 March 2021 Yasuwe: 3332 0

Team Rwanda yatwaye imidali 5 muri shampiyona y’Afurika yo gusiganwa ku...

Ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Afurika yo gusiganwa ku...
3 March 2021 Yasuwe: 3292 0

Manchester United irashaka gutwara Inter Milan umukinnyi ukomeye nyuma yo...

Ikipe ya Inter Milan yananiwe kwishyura akayabo ka miliyoni 43 z’amapawundi...
3 March 2021 Yasuwe: 3855 0

Biravugwa:Byiringiro Lague agiye kwerekeza mu igeragezwa mu ikipe ikomeye...

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC w’imyaka 20,Byiringiro Lague,biravugwa ko agiye...
3 March 2021 Yasuwe: 3108 0

FC Barcelona iri gushaka abakinnyi 5 bakomeye bo gutuma Messi yisubiraho...

Ikipe y’ikigugu muri La Liga mu ikipe ya Barcelona iri gushaka abakinnyi 5...
2 March 2021 Yasuwe: 5078 0

U Rwanda rwatwaye imidari 3 ya Feza ku munsi wa mbere wa shampiyona...

Ikipe y’Igihugu y’Amagare (Team Rwanda ) imaze kwegukana imidali 3 ya Feza mu...
2 March 2021 Yasuwe: 4354 1