skol
fortebet

Umuhungu wa Lionel Messi yongeye gutuma benshi bacika ururondogoro kubera ibyo yakoreye I Camp Nou

Yanditswe: Tuesday 27, Aug 2019

Sponsored Ad

Umwana wa Lionel Messi witwa Mateo ukunze gutungura benshi kubera ukuntu ahora ahanganye na se mu mifanire,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ukuntu yishimiye igitego cya mbere ikipe ya Real Betis yatsinze FC Barcelona.

Sponsored Ad

Mu mashusho yashyizwe hanze,uyu mwana w’imyaka 3 yagaragaye yishimira igitego Nabil Fekir yatsinze FC Barcelona mu cyumweru gishize.

Ibyishimo bya Mateo byakomwe mu nkokora na FC Barcelona yaje kwisubiraho itsinda Real Betis ibitego 5-2 ku kibuga Camp Nou.

Mateo wari wicaranye na se Messi,yishimiye igitego cya mbere cya betis ku buryo butangaje bituma Suarez bari bicaranye aseka cyane.

Mateo yafanaga ikipe ya Liverpool ubwo yanyagiraga FC Barcelona ibitego 4-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya UEFA Champions League ishize.

Mu minsi ishize nibwo Messi yatangaje ko uyu muhungu we Mateo afana amakipe yose yatsinze FC Barcelona ndetse ngo niyo bagiye gukina imikino yo kuri mudasobwa uyu mwana amwibutsa ko ikipe runaka yamutsinze agahita ayihitamo akaba ariyo akinisha.

Messi yagize ati “Twarimo dukina mu rugo arambwira ati Nzaba Liverpool kubera ko yagutsinze.Yanabikoze kuri Valencia.Yaravuze ati “Valencia yarabatsinze,ndi umufana wa Valencia.”



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa