skol
fortebet

Umujinya wa Aubameyang nyuma yo kwishyurwa na Watford watumye avuga amagambo yateye ubwoba abafana ba Arsenal

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yarakajwe cyane no gutsindira iyi kipe ibitego bibiri mu gice cya mbere hanyuma Watford ibyishyura mu cya kabiri,byatumye avuga ko we na bagenzi be bihera ibitego amakipe yabakiriye.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu ukomeje kwitwara neza muri Arsenal,ntiyishimiye ukuntu ba myugariro babo bakomeje gutanga ibitego mu mikino bakiniye hanze y’ikibuga Emirates ariyo mpamvu yabwiye Canal+ ko bisa naho we na bagenzi be basigaye bihera ku bushake amakipe basuye.

Yagize ati “Ndabona bisa nk’aho dusigaye twihera ibitego ku bushake amakipe duhanganye.”

Abafana batandukanye ba Arsenal batangiye kugira ubwoba ko bashobora gutakaza uyu rutahizamu ukomeye aho bemeje ko ashobora kuba amaze kurambirwa abo bakinana barimo abugarira.

Umwe yagize ati “Muriyumvisha ukuntu yiyumva,iyo yakoze akazi keza bikarangira kishwe n’amakosa adakwiriye buri gihe.”

Undi yagize ati “Ndi Pierre-Emerick Aubameyang nabwira unshakira ikipe akamvana muri iyi kipe y’umwanda.”

Ku cyumweru gishize nibwo Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal ibitego 2 mu gice cya mbere,hanyuma mu gice cya kabiri ikipe ya Watford bari bahanganye irabyishyura ibifashijwemo na ba myugariro ba Arsenal barimo Sokratis na David Luiz.



Aubameyang yarakariye bagenzi be bakomeje gutanga ibitego bidasobanutse

Ibitekerezo

  • C stair vraiement malheureux Pierre a raison

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa