skol
fortebet

Umujura yateye urugo rwa Cristiano Ronaldo yiba bimwe mu bintu bye

Yanditswe: Friday 09, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umujura wo mu gihugu cya Portugal ari guhigwa bukware nyuma yo kwinjira mu rugo rwa kizigenza Cristiano Ronaldo akiba bimwe mu bintu bitandukanye gusa iyi nzu yarimo nyina w’uyu mukinnyi Dolores Aveiro n’umuvandimwe we Hugo.

Sponsored Ad

Ubwo Cristiano Ronaldo yari muri Espagne mu mukino wa UEFA Nations League banganyijemo n’iki gihugu 0-0,umujura yateye muri iyi nzu ye iri I Madeira yiba bimwe mu bintu Ronaldo n’umuryango we batunze.

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma yavuze ko uyu mujura uri guhigwa na Polisi azwi cyane muri Madeira kubera ko yazahajwe n’ibiyobyabwenge.

Elma Aveiro yavuze ko uyu mujura bamuzi ati “Ntabwo azongera kwinjira mu nzu ukundi.”

Uyu mujura bivugwa ko yinjiye muri iyi nzu y’amagorofa 7 atwara ibintu bitandukanye birimo n’umupira wo kwambara usinyeho wa Juventus.

Polisi yahise imenya uyu mujura binyuze ku mashusho yafashwe na CCTV nyuma y’aho inzogera zitabaza [Alarm] zavugijwe mu gitondo cyo kuwa Gatatu nyuma y’ubu bujura.Polisi ntabwo irafata uyu mujura.

Amakuru avuga ko uyu mujura yinjiye mu nyubako abifashijwemo n’umukanishi wafunguye urugi rw’igaraje ntafunge.

Nyina wa Cristiano witwa Dolores n’umuvandimwe we Hugo baba muri iyi nyubako yo muri uyu mujyi wa Funchal usanzwe ari umujyi mukuru wa Madeira ngo bari mu rugo ubu bujura buba.

Elma uba ahandi kuri iki kirwa cya Madeira yabwiye ibinyamakuru ati “Yihishe [umujura] ahashyirwa imyanda.Ashobora kuba yashakaga ibiryo ariko yavumbuwe vuba.Yagaragaye kuri Camera.Yabaswe n’ibiyobyabwenge.Tumubona ku muhanda.”

Cristiano Ronaldo yaguze iyi nzu yatewe n’umujura mu mwaka ushize ndetse niho yari atuye we n’umukunzi we Georgina Rodriguez n’abana be 4 ubwo bavaga mu Butaliyani baje kureba umubyeyi we yarwaye indwara ya Stroke ndetse no muri Guma mu rugo.



Umujura yinjiye mu nyubako ya Cristiano Ronaldo ariba

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa