skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye mu Budage yatunguranye yita umwana we amazina ya Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditswe: Monday 30, Nov 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi ukomoka muri Jamaica witwa Leon Bailey ukinira ikipe ya Bayer Leverkusen muri Bundesliga yaciye ibintu ku isi kubera umwanzuro yafashe wo kwita umwana we Leo Cristiano agahakana ko atigeze agendera ku bami ba ruhago ku isi muri iyi minsi Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Sponsored Ad

Umukinnyi Leon Bailey yavuze ko yise umuhungu we Leo Cristiano atagendeye kuri Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ahubwo byahuriranye n’uko aya mazina ariyo yamuhitiyemo.

Uyu munya Jamaica yagize ati “Ntaho bihuriye n’umupira w’amaguru ahubwo bihuye n’izina ryanjye.

Leo n’impine y’izina ryanjye Leon kandi Leon bivuga intare.Ndi intare kandi ndizera ko umuhungu wanjye azakura afite imyumvire yo kuba indwanyi n’umuyobozi.Naho Cristiano n’izina ryiza rijyanye na Leo.”

Uyu mukinnyi byavugwaga ko ashobora gukinira Ubwongereza ari mu banenzwe cyane mu minsi ishize kubera ukuntu muri Guma mu rugo yagiye mu kirori cyari cyateguwe na kabuhariwe Usain Bolt.

Bailey yavuze ko uyu mugabo wahoze ari kizigenza mu kwiruka metero 100 na 200 ari inshuti ye y’umwihariko we na Raheem Sterling.

Ati “Usain n’inshuti yanjye magara mu myaka myinshi.Ndi muri Jamaica sinakwanga ubutumire bwe.Amba hafi mu bihe byiza no mu bibi.”

Leon Bailey n’umwe mu bakinnyi beza muri Bundesliga ndetse mu mwaka ushize hari amakuru yavugaga ko amakipe yo mu Bwongereza arimo Manchester City na United yamwifuje.


Leon Bailey n’umugore we bise umwana wabo "Leo Cristiano"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa