skol
fortebet

Umukinnyi ukomeye muri Chelsea yasabwe n’umugore we kwifungisha burundu

Yanditswe: Wednesday 18, Nov 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Isabelle da Silva yatangaje ko amaze iminsi asaba umugabo we Thiago Silva ukina mu ikipe ya Chelsea yugarira ko yakwifungisha burundu mu rwego rwo kuboneza urubyaro.

Sponsored Ad

Thiago Silva uherutse kuza muri Premier League yasabwe n’umugore we Isabelle da Silva ko yagana uburyo bwitwa vasectomy bwo kuboneza urubyaro.

Nubwo aba bombi bafitanye abana 2,barashaka kuboneza urubyaro ariko uyu mugore yavuze ko adashaka kuba ariwe ubikora kubera ko atinya ko bishobora gutuma agira umubyibuho ukabije kuko ngo ni karande mu muryango wabo.

Uyu mugore yabwiye abafana be kuri Instagram ko yifuza ko umugabo we yafata iya mbere akajya kwifungisha burundu nk’igisubizo cyabafasha kuboneza urubyaro.

Yagize ati “Njye ntabwo nabikora.Abagore bose bo mu muryango wacu n’abandi nzi bagiye bagira umubyibuho ukabije nyuma.Kubera ko mvuka mu muryango w’abantu bafite umubyibuho ukabije sinakwishyira mu bibazo.

Navuganye n’umugabo wanjye ndetse na muganga kugira ngo akore vasectomy.Kuri njye ni byiza kandi ni ibintu tukiganira.”

Uyu mugore wiyise Belle Silva kuri Instagram yakomeje ati “Natabyitaho nzabyara undi mwana,agomba kwemera vasectomy hanyuma ngahagarika kunywa ibinini.”

Uyu myugariro w’imyaka 36 afitanye na Isabelle abana 2 b’abahungu barimo uwitwa Isago w’imyaka 12 na murumuna we, Iago.

Mu minsi ishize,Thiago Silva wageze mu ikipe ya Chelsea FC mu mpeshyi ishize, yatangaje ko kuva yayigeramo asigaye ahorana umutwe udakira nyuma y’imikino kubera guhora ahanganira imipira yo ku mitwe n’aba rutahizamu b’andi makipe baba bahanganye.

Uyu mugabo w’imyaka 36 yaguzwe na Chelsea kubera ubunararibonye afite gusa ntabwo yari yarigeze akina muri shampiyona y’Ubwongereza mbere kuko yakinnye mu Bufaransa no mu Butaliyani.

Yagize ati "Nyuma y’imikino 2 mperuka gukina,nsigaye ndwara umutwe kubera guhangana bya buri kanya n’imipira yo mu kirere ndetse n’umuvuduko udasanzwe amakipe akiniraho.Tugomba guhora twiyubaka.Ubura abakinnyi bitewe na Covid-19 cyangwa se bavunitse kubera ko dukina imikino myinshi cyane.Ntabwo turi imashini.

Hari amasomo twabonye mu minsi ishize ko dushobora kuzajya tuvunika cyane kubera gukina umukino buri nyuma y’iminsi 3 cyangwa 4.Biduteye ubwoba.”

Ibi Silva yatangaje bije bikurikira impaka zikomeje kujya imbere mu Bwongereza ku byo kureka abasimbura bakongera kuba 5 bakava kuri 3 kuko ngo byafasha amakipe kuruhura abakinnyi uko bikwiriye kubera ko imikino yegeranye.



Umugore wa Thiago Silva yamusabye ko yifungisha burundu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa