Rutahizamu wari ufatiye runini igihugu cy’Uburusiya mu mupira w’amaguru witwa Artem Dzyuba ntiyahamagawe kubera amashusho ye yagiye hanze ari kwikinishiriza mu buriri bwe bigateza impaka mu bantu.
Uyu rutahizamu wa Zenit Saint Petersburg yaciye ibintu mu ijoro ryo kuwa Gatandatu ubwo abajura bo kuri mudasobwa bibaga amabanga yo muri telefoni ye bagashyira hanze video ye ari kwikinisha.
Iyi Videwo ya Dzyuba yatumye umutoza w’Uburusiya, Stanislav Cherchesov atamuhamagara mu mikino ya Moldova, Turkey na Serbia.
Icyakora uyu rutahizamu yahawe amahirwe n’umutoza we muri Zenit witwa Sergei Semak kuko yamukoresheje muri shampiyona bahura na Krasnodar gusa yamwambuye igitambaro cy’ubukapiteni agiha Dejan Lovren.
Uyu rutahizamu yavugirijwe induru n’abafana ubwo yahushaga penaliti muri uyu mukino wari ukomeye.
Uyu rutahizamu yaje kwikosora atsindira Zenit igitego cy’intsinzi muri uwo mukino warangiye ari ibitego 3-1.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru,Dzyuba yashyize Video kuri Instagram ashimira abafana ndetse n’abandi bose bamubaye hafi nyuma yo kujya hanze kw’iyi video gusa yemeza ko yigiye isomo rikomeye ku byamubayeho.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN