Kigali

Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yahishuye byinshi byihariye muri iyi kipe birimo n’abakinnyi bayo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 3407

Irambona Eric wageze muri Rayon Sports mu mwaka wa 2012/2013,yavuze ko rutahizamu w’umunya – Ghana, Michael Sarpong iyo ari mu kibuga,aba yizeye ko isaha n’isaha bari bubone intsinzi.



Ibi Eric yabitangarije mu kiganiro yahaye itangazamakuru kibanze ku bibazo by’amatsiko ku buzima bwe muri iyi kipe nk’umukinnyi uyimazemo imyaka myinshi.

Irambona Eric ni we mukinnyi umaze imyaka myinshi muri Rayon Sports aho amazemo imyaka 7, yayigezemo muri 2012 azamuwe na Didier Gomez da Rosa amukuye mu bato b’iyi kipe.

Mu myaka yose amaze muri Rayon Sports ngo yashimishijwe no kugera muri 1/4 cya Confederations Cup.

Yagize ati “ikintu cyanshimishije ni amateka twanditse umwaka ushize tugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.”

Yahishuye kandi ko iyi kipe yakiniye ubuzima bwe bwose mu minsi ishize aheruka kurira bitewe nayo.

Yagize ati“Kurira sinakubeshya mperuka kurira ejobundi ubwo Al Hilal yadusezereraga muri Confederations Cup, kwihangana byaranze ndarira(bavuyemo batarenze ijonjora ry’ibanze nyuma yo kunganya 1-1 i Kigali, muri Sudani bikaba 0-0.”

Mu bakinnyi Rayon Sports ifite uyu munsi, ngo iyo rutahizamu Michael Sarpong ari mu kibuga, uyu mukinnyi nta kibazo na kimwe aba afite, aba yizeye ko amanota 3 ari buboneke kuko ngo ni umukinnyi uhindura ibintu isaha iyo ari yo yose.

Nyandwi Sadam ngo ni we mukinnyi bafite ubasetsa ariko na none ngo ni we munyakavuyo bagira ubatesha umutwe.

Irambona Eric yongeye kwisegura ku bafana ba Rayon Sports kuba baratangiye umwaka w’imikino babatenguha ntibagere mu matsinda nk’uko babibijeje, gusa ngo bagiye gukora ibishoboka byose bazegukane ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    gusa muzakore murenzeho dutware ibikombe

    2 months ago

Inzindi nkuru

Justin Bieber yagundiriye ikibwana cy’Imbwa bitera benshi amarangamutima

Ku munsi w’ejo ku wa agatanu nimugoroba umuhanzi w’umunyamerika Justin...
17 November 2019 Yasuwe: 1446 0

Nyiri Instagram yihenuye Kuri Nick Minaj

Nyuma yaho umuraperikazi wo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika Nicki Minaj...
17 November 2019 Yasuwe: 1738 0

Biravugwa: Riyad Mahrez yataye ikipe y’igihugu kubera gufuhira umugore we...

Rutahizamu wa Algeria,Riyad Mahrez,ntabwo azagaragara mu mukino iki gihugu...
17 November 2019 Yasuwe: 3144 0

Nizeyimana Mirafa yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umukinnyi Nizeyimana Mirafa ukina hagati afasha ba myugariro yishimiye...
17 November 2019 Yasuwe: 1728 0

Sadio Mane yavuze uburyo Football arirwo rurimi ruvugwa na buri wese ku isi...

Umukinnyi w’umunya Senegal ukinira ikipe ya Liverpool avuga ko yabaye...
17 November 2019 Yasuwe: 2508 0

Lionel Messi yatutse umutoza Tite bibabaza cyane abakinnyi ba...

Rutahizamu wa Argentina na FC Barcelona,Lionel Messi w’imyaka 32 n’umutoza wa...
16 November 2019 Yasuwe: 5636 2