skol
fortebet

Umukinnyi w’umunyarwanda Djihad Bizimana yazonze bikomeye Neymar na Mbape[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 19, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Paris Saint-Germain yanyagiye Waasland-Beveren ikinamo Umunyarwanda Djihad Bizimana ibitego 7-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Paris kuri uyu wa Gatanu.

Sponsored Ad

PSG ikomeje kwitegura irushanwa rya UEFA Champions League rizasubukurwa mu kwezi gutaha, ni nyuma y’uko Shampiyona y’u Bufaransa, Ligue 1, ihagaritswe na Coronavirus muri Werurwe, igashyirwaho akadomo imburagihe muri Mata.

Muri uyu mukino wayihuje na Waasland-Beveren iheruka gutsinda ubujurire bwo kutamanuka mu Cyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, abafana bake bari bemerewe kuza kuri Stade Parc des Princes, aherekanwaga amagambo “Visit Rwanda” nk’uko bikubiye mu bufatanye iyi kipe yo mu Bufaransa ifitanye n’u Rwanda.

Bizimana Djihad yigaragaje muri uyu mukino, akina iminota yose uko ari 120 yari igabanyije mu duce tune.

Bimwe mu bihe bikomeye uyu Munyarwanda yagiriye muri uyu mukino ni aho ku munota wa 35, yagerageje ishoti ari muri metero nka 25, umupira ukorwaho na Marquinhos ujya muri koruneri mu gihe ku munota wa 43, Bizimana yakiniwe nabi na Angel Di Maria wahawe ikarita y’umuhondo.

Marco Verratti yasagariye Bizimana ubwo yakiniraga nabi Neymar, ariko abakinnyi b’impande zombi basabwa n’umusifuzi gutuza, bagakomeza gukina.

Bizimana ari mu bakinnyi batatu ba Waasland- Beveren batasimbuwe guhera ku munota wa 60 ubwo igice cya kabiri (agace ka gatatu k’umukino) cyatangiraga ndetse yagiriwe icyizere cyo kwambikwa igitambaro cya kapiteni guhera kuri uwo munota.

Iminota 60 ibanza, yarangiye PSG yatsinze ibitego 4-0 birimo icyitsinzwe na Aleksandar Vucotić ku munota wa 21, icya Neymar kuri penaliti nziza yo ku munota wa 28, Mauro Icardi kuri penaliti yaherejwe na Neymar ku munota wa 47 ndetse Kylian Mbappé ashyiramo ikindi ku wa 60.

Umunya-Cameroun Eric Choupo-Moting winjiye mu gice cya kabiri, yatsinze ibitego bibiri ku munota wa 65 n’uwa 66 mu gihe Loïc Mbe Soh yatsinze agashinguracumu ku munota wa 93.

Waasland- Beveren yakinnye iminota isaga 70 ari abakinnyi 10 ni nyuma y’uko Vukotić yahawe ikarita itukura ku munota wa 47, ubwo yakoraga n’ikiganza umupira wari utewe na Icardi, ukavamo penaliti y’igitego cya gatatu.

Paris Saint- Germain yaherukaga kunyagira Le Havre ibitego 9-0, izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 21 Nyakanga, ihura na Celtic Glasgow yo muri Écosse.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa