skol
fortebet

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ’Salhi’ yaciye agahigo katigezwe mu mupira w’amaguru ku Isi mu mikino 1000 yakinnye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 06, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Muri iki gihe abakinnyi bo ku rwego rw’isi akenshi bashimwa mu bitangazamakuru kubera ukuntu ari intyoza mu gutera umupira.

Sponsored Ad

Hari na benshi bagarukwaho cyane mu mitwe y’inkuru kubera impamvu zitakabaye ngombwa, nko kwigusha, guserereka bikomeye (gutera tacle) ndetse yemwe no kurumana, bikomeje kuba nk’ibisanzwe mu mupira w’amaguru wa none.

Umugabo umwe uri muri ibyo byiciro byombi ni Sergio Ramos, kapiteni wa Espagne na Real Madrid, watwaye igikombe cy’isi cyo mu 2010 ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne, akaba kugeza ubu amaze no guhabwa amakarita atukura 26.

Nubwo uwo atari wo muhigo w’isi. Uyu ufitwe n’Umunya-Colombia Gerardo Bedoya, wahawe amakarita atukura 45 mu myaka 20 yamaze akina umupira w’amaguru akawusoza mu 2015 – nyuma yaho yaje guhabwa andi abiri ari mu mwanya wicaramo abasimbura.

Ku rundi ruhande rutandukanye, hari Umunya-Algeria Abdelhamid Salhi.Yamaze imyaka 22 yose hamwe akina umupira w’amaguru ari n’umutoza, ntiyigera na rimwe abona n’ikarita y’umuhondo, cyangwa itukura.Ibyo yabiherewe igihembo mpuzamahanga. Uyu mugabo w’imyaka 72 y’amavuko, yakiniye ikipe imwe gusa ya Entente Sportive Sétifienne (ESS) – izwi nanone nka Entente Sétif – y’iwabo muri Algeria, anakinira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Agereranya ko yakinnye imikino irenga 1,000 yose hamwe.

Mu 1963, yatangiye gukina mu ngimbi z’iyo kipe iri mu mujyi wa Sétif mu burasirazuba bw’igihugu, ayikomerezamo mu ikipe nkuru kugeza mu mwaka wa 1977.

Asobanura ko kubaha ari byo byamufashije gucisha macye akirinda guhabwa ikarita.

Yabwiye BBC Sport Africa ati: “Umuntu agomba kwiyubaha, akubaha uwo bahatanye akanubaha umusifuzi.Nta na rimwe wagira ikibazo igihe washyize imbere icyubahiro, iryo ni itegeko risumba ayandi mu mupira urimo koroherana kandi usukuye.Namye iteka nkurikiza amategeko uko yakabaye. Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo cy’umusifuzi cyangwa ngo njye impaka na we ku kintu icyo ari cyo cyose n’igihe nabaga nakorewe ‘tacle’ mbi cyangwa irindi kosa”.

Asetsa, yibuka ko ahubwo bagenzi be bakinanaga byarangiraga bahawe amakarita kubera kwivumbagatanya ku musifuzi binubira amakosa we yakorewe na ba myugariro b’amakipe babaga bahatanye.

Ati: “Nta na rimwe nigeze nivumbagatanya ku cyemezo [cy’umusifuzi] kandi nka kapiteni nabuzaga bagenzi banjye dukinana kubikora”.

Yemera ko gusifura byo muri icyo gihe cye akenshi byabagamo amategeko adakaze cyane nko muri iki gihe.

Nk’urugero, Salhi yagize ati:

“Mu gihe cyacu iyo umukinnyi yakoraga ku mupira n’ikiganza cye, umusifuzi yasifuraga ikosa rihanwa no gutera umupira uteretswe bikozwe n’indi kipe, ariko ntabwo yatangaga ikarita y’umuhondo ku wakoze iryo kosa”.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa