skol
fortebet

Umukinnyi wa Arsenal yatangaje impamvu itangaje ikwiriye gutuma umutoza amuha igitambaro cy’ubukapiteni

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ikeneye kapiteni mushya nyuma yo kugenda kwa myugariro Laurent Koscielny ariyo mpamvu Umusuwisi Granit Xhaka yasabye umutoza Unai Emery ko yamugira kapiteni kubera akazi amaze gukorera ikipe.

Sponsored Ad

Umukinnyi Granit Xhaka yabwiye umutoza Unai Emery ko akwiriye kuba kapiteni kubera akazi ngo yakoreye Arsenal ndetse ngo abona ariwe ukwiriye uyu mwanya.

Granit w’imyaka 26 amenyereye kuba kapiteni kuko uretse kuba ayoboye ikipe y’igihugu y’Ubusuwisi,yahoze ari kapiteni wa Borussia Monchengladbach yahoze akinira.

Xhaka yagize ati “Nakwishimira kuba Umusuwisi wa mbere ubaye kapiteni w’ikipe yo mu Bwongereza.Byaba ari ikintu cy’ingenzi cyane kuri njye,ndetse inzozi zanjye zaba zibaye impamo kuri njye.Arsenal yaba ihaye agaciro akazi maze kuyikorera.Byaba ari iby’agaciro kugera ikirenge mu cy’abakinnyi bakomeye nka Patrick Vieira na Thierry Henry.Ndashaka gukomeza kwitwara neza,ngatwara ibikombe.”

Xhaka usanzwe agira ishyaka rikomeye mu kibuga hagati akunze kunengwa na bamwe mu bakunzi ba Arsenal kuko adahozaho mu mikinire ye.



Xhaka arifuza kuba kapiteni wa Arsenal

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa