skol
fortebet

Umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni yifurije James Rodriguez uherutse kwangirika udusabo tw’intanga gukira vuba

Yanditswe: Friday 30, Oct 2020

Sponsored Ad

Abakunzi ba Eberton yatangiye neza Premier League bababajwe nuko umukinnyi wayoboraga umukino wabo James Rodriguez yangiritse ku dusabo tw’intanga [amabya] ubu akaba ari kwivura akoresheje imashini yabigenewe.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi uyobora umukino wa Everton,yakiniye ku buribwe mu mukino iyi kipe iherutse gutsindwa na Southampton ibitego 2-0 ariko muri iyi weekend ntabwo azakina.

Ubwo ikinyamakuru Talksport cyashyiraga kuri Twitter inkuru ivuga ko uyu mukinnyi yagize ikibazo ku mabya,umukinnyi wa filimi z’urukozasoni witwa Kendra Lust yamwifurije gukira vuba.Yagize ati “Ooh niezere ko ameze neza.”

James wageze muri Everton muri iyi mpeshyi ishize,akomeje kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego muri iyi kipe gusa kubera iki kibazo ntabwo azagaragara ku mukino wa Newcastle ku cyumweru.

James amaze gutsinda ibitego 3 muri Premier League atanga n’imipira myinshi yavuyemo ibitego ariyo mpamvu Everton iyoboye shampiyona n’amanota 13 inganya na Liverpool.

James aherutse gushyira hanze ifoto ari mu rugo rwe yambaye imashini imufasha gukira vuba.

Umutoza wa Everton Carlo Ancelotti yasabye abakinnyi be basigaye gukora cyane kugira ngo bazibe icyuho cya bagenzi babo bavunitse n’abahawe amakarita muri iyi weekend.

Yagize ati “Twagaruye Jonjoe Kenny na Jarrad Branthwaite. James na (Seamus) Coleman ntabwo bazaboneka.Richarlison na Lucas Digne barahagaritswe.

Kuba dufite abakinnyi benshi hanze,biraza kutwereka ubuhanga bw’abakinnyi bose dufite mu ikipe.”

Richarlison yahagaritswe imikino 3 kubera gukinira nabi Thiago wa Liverpool mu gihe Digne nawe yahawe umutuku ku mukino wa Southampton.

Ibitekerezo

  • Uriya mugore navonye azi gukina filime neza pe! Afite amataye meza kandi nabonye akunda ko abagabo bamurongora inyuma. Umenya biryoha nanjye nzabigerageza! Hhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa