skol
fortebet

Umukinnyi wa Liverpool yapfushije umubyeyi we warohamye mu kiyaga

Yanditswe: Thursday 25, Feb 2021

Sponsored Ad

Abakinnyi bakomoka muri Brazil bakomeje kubura ababyeyi babo aho nyuma ya Ronaldinho watakaje nyina umubyara mu minsi ishize n’umunyezamu wa Liverpool,Alisson Becker,yabuze se umubyara warohamye mu kiyaga.

Sponsored Ad

Umurambo wa Jose Agostinho Becker w’imyaka 57 yasanzwe mu kiyaga cyo hafi y’urugo rwe aho bivugwa ko yarohamye.

Biravugwa ko Jose yari yagiye koga muri iki kiyaga cyari hafi y’urugo rwe ahitwa Lavras do Sul, mu majyepfo ya Brazil.

Nyuma y’aho bivuzwe ko yabuze,inshuti ze ndetse n’umukozi we bahise batangira kumushaka baza kumubona muri aya mazi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Abapolisi bahise bagera aho uyu mugabo yarohamye bahita bemeza ko urupfu rwe ari impanuka.

Kimwe n’abahungu be barimo Alisson w’imyaka 28 na Muriel w’imyaka 34 ukinira Fluminense,Jose nawe yabaye umunyezamu.

Yakinnye mu makipe y’abatarabigize umwuga muri Brazil,kimwe na se umubyara ari nayo mpamvu yateye inkunga aba bahungu be babiri yo gushyira imbaraga mu kazi kabo.

Abakunzi ba ruhago hirya no hino n’amakipe atandukanye yifurije iruhuko ridashira uyu mugabo.

Fluminense yanditse iti “Fluminense ibabajwe cyane n’urupfu rwa Jose Agostinho Becker se w’abanyezamu Muriel na Alisson.Turifuriza umuryango we n’inshuti gukomera.”

Mu minsi ishize,nabwo Ronaldinho nawe ukomoka muri Brazil yapfudhije nyina umubyara,Dona Miguelina wari ufite imyaka 71 wahitanwe na Covid-19 yanduye mu Ukuboza umwaka ushize ikamuzahaza cyane.

Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Brazil na Peru,avuga ko uyu mubyeyi yapfuye mu masaha y’urukerera rwo kuri iki cyumweru.



Se wa Alisson yarohamye mu kiyaga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa