skol
fortebet

Umukinnyi wa Manchester United yagiye gushaka umuhanuzi TB Joshua kugira ngo amukize imvune zamuzonze

Yanditswe: Friday 19, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati wo mu ikipe ya Manchester United witwa Angel Gomes yagaragaye mu mashusho yagiye gushaka umuhanuzi ukomeye wo muri Nigeria witwa TB Joshua kugira ngo amusengere akire ikibazo gikomeye cy’imvune zamuzengereje.

Sponsored Ad

Angel Gomes yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ari mu rusengero rwa TB Joshua aho yamusabye kumusengera agakira imvune zagiye zimwibasira zigatuma adatera imbere.

Gomes yatangiye gukinira United ku myaka 6 aho yatowe mu bana bato bagombaga kwiga umupira mu ishuri ryayo ry’umupira w’amaguru yamazemo imyaka 11 hanyuma azamurwa mu ikipe nkuru muri 2017.

Amaze gukinira imikino 10 mu ikipe ya Manchester United ndetse umutoza Ole w’iyi kipe aherutse kwemeza ko uyu musore ukiri muto agiye kongererwa amasezerano.

Mu mashusho y’iminota 2 yagiye hanze ariko yafashwe uyu mukinnyi afite imyaka 16,yagaragaje uyu mukinnyi ari mu rusengero rwa TB Joshua yise Synagogue Church of all Nations rwo muri Nigeria.

Uyu mukinnyi yabwiye TB Joshua, impamvu yagiye muri uru rusengero ati “Nkina mu ikipe ya Manchester United FC.Nahuye n’imvune nyinshi zikomeye.Nagize imvune ku itako no mu mfundiko zatumye ntabasha gukina neza.Nagize n’imvune y’akagombambari vuba aha yatumye mara igihe ndakina.

Izo mvune zaje ndi mu bihe bikomeye byo gushaka umwanya wo kwigaragaza,ndashaka gukina amarushanwa atandukanye,ariko izi mvune ziza bitunguranye.Nkinira United n’ikipe y’abatarengeje imyaka-17 y’Ubwongereza.

Maze igihe kinini numvise urusengero rwa Synagogue Church of Nations.Ababyeyi banjye bakunda uyu muhanuzi,n’abafana be.Ntekereza ko iki aricyo gihe cyiza cyo guhura nawe akandambikaho ibiganza.”

Uyu Gomes w’imyaka 19 yemeje ko iyi video koko ari iye yagiye muri Nigeria muri 2016 kubera ko umuryango we ari abakiristu kandi bakunda Cyane TB Joshua ariyo mpamvu yagiye kumureba ngo amusengere arebe ko yakira iyi mvune.

Uyu musore yemeje ko yumviye ababyeyi be bamusabye kujya kureba TB Joshua ndetse yemeza ko bamureberaga ibyamugirira akamaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa