skol
fortebet

Umukinnyi wa Rayon Sports yatunguwe n’umuryango we ku isabukuru y’amavuko ye

Yanditswe: Thursday 05, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yaraye inganyijemo na Police FC umukinnyi wa Rayon Sport ukina nka myugariro Iragire Saidi yatunguwe n’umuryango wemaze bamwifuriza isabukuru nziza bamusanze mu rwambariro.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru cyanditse ko nyuma y’uko uyu mukino urangiye, ndetse bamwe mu bakinnyi batashye, Iragire Saidi yatunguwe no kuba umugore we n’umwana n’abandi bakunzi ba Rayon Sports bamusanze mu rwambariro bamuzaniye umutsima (cake), baje kumwifuriza isabukuru nziza.

Ubwo Iragire yari asohotse ariko akiri mu rwambariro, yahuye n’umugore we ari kumwe n’abandi bakobwa 2 bamuzaniye cake baza bamusanga baririmba bati “Joyeux Anniversaire”.

Uyu mukinnyi ubusanzwe yagize isabukuru ku itariki 2 Ukwakira 2019, umugore we ntiyabashije kuyizihizanya nawe kuko yari mu mwiherero bitegura umukino wa Police FC.

Iragire Said yavuze ko bimutunguye cyane ariko na none bimushimishije. Yagize ati“birantunguye cyane nta n’ibyo natekerezaga, urabona ni umugore wanjye n’umwana wanjye bankoreye ’surprise’, ni ibintu nyine bintunguye nta n’ubwo natekerezaga ko bishobora kuba.”

Iragire Saidi akaba yashimiye cyane umugore we ku gikorwa cyiza cy’urukundo yamweretse, ngo birushijeho kumwereka uburyo amuzirikana, yamusezeranyije ko nawe azahora umukunda iteka ryose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa